RFL
Kigali

IPNO agiye kumurika album 2 mu gitaramo Double Launch Live concert yatumiyemo Bosco Nshuti n’amakorari akomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2018 17:52
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukuboza 2018, umuhanzi IPNO usengera mu itorero ADEPR Bibare arashyira hanze album ebyiri z’amajwi nyuma y’igihe kirekire ategura izi album.



Ni mu gitaramo gikomeye cyiswe  Double Launch  Live concert kizabera kuri ADEPR BIBARE aho uyu muhanzi asengera. Ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi Bosco Nshuti ukunzwe cyane muri iki gihe akaba ari nawe watwaye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka  muri Groove Awards 2018. Hatumiwe kandi n’amakorari anyuranye arimo korari Umugisha, korari Siloam ya ADEPR Bibare, Amazing Grace ya ADEPR Kabuga Ville n’abandi.

Bosco NshutiBosco Nshuti azaririmba muri iki gitaramo

Imbohoe Peter Ndahirwa bakunda kwita IPNO yavuze ko yari amaze imyaka myinshi ategura izi album  ari nacyo cyatumye adakora igitaramo ariko ko uyu wari wo mwanya mwiza ukwiye kugira ngo akore iki gitaramo. Azashyira hanze album ebyiri zirimo  ubutumwa bukomeye ahishiye abakunzi be bityo akaba avuga ko ntawukwiye gucikanwa .

Ni igitaramogifite intego iboneka mu 2 Abakorinto 5:20 "Ni cyo gituma tuba intumwa mu cyimbo cya Kristo ndetse bisa n'aho Imana ibingingira muri twe. Nuko rero, turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n'Imana." Biteganijwe ko iki gitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kuri ADEPR Bibare.

IPNO

Igitaramo cyateguwe n'umuhanzi IPNO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND