RFL
Kigali

Kid Gaju yakoreye igitaramo gikomeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2019 13:21
0


Umuhanzi Kid Gaju uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Nzirikana’ yasigiye ibyishimo abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2019.



Gaju yatangiriye urugendo rw’umuziki muri Uganda. Yafashijwe bya hafi n’itsinda rya Goodlyfe ndetse yakoze indirimbo zakunzwe nka ‘Tonado’, ‘Gahunda’, ‘Private Party’ n’izindi zamumenyekanishije birushijeho.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu yakoreye igitaramo gikomeye Bauhaus Club Nyamirambo. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yahereyeho igitangira umuziki kugeza ku ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze. Yakoresheje imbaraga nyinshi abafatanya n’abasohokeye Bauhaus Club bamwishimiye. 

Uyu muhanzi usanzwe akora umuziki wiganjemo Afrobeat na Dancehall yataramiye Bauhaus Club Nyamirambo abisikana n’umuraperi Ama GThe Black wanyuze abari bahasokeye mu cyumweru gishize.

Kid Gaju yataramiye abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).  

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.  Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Kid Gaju yasigiye ibyishimo abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo

Aherutse gushyira hanze indirimbo 'Nzirikana' ikunzwe muri iyi minsi

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND