RFL
Kigali

Kidum yongewe mu bazaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2019 12:49
0


Umunyabigwi mu muziki w’u Burundi Jean Pierre Nimbona, uzwi ku izina rya Kidum Kibido, yatumiwe kuririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 27 Nzeri 2019 aho umushyitsi Mukuru azaba ari umunya-Nigeria Johnny Drille wakunzwe mu ndirimbo “Romeo&Juliet”.



Kidum atangajwe nyuma y’iminsi mike kompanyi ya RG Consult inatangaje umuhanzi w’umunyarwanda Sintex ko nawe azaririmba muri iki gitaramo cyatumiwemo Johnny Drille ukunzwe bikomeye.

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kanama 2019, RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction yanditse kuri Facebook, ivuga ko "Ntabwo turasoza. Igitaramo nibwo kigitangira. Kidum azaririmbira i Kigali ku bw'ubusabe bwanyu kandi twishimiye kumutumira. Rero mwitegura gukuba urukweto."

Kidum yaherukaga gutaramira i Kigali mu gitaramo cyahawe inyito ya ‘Transform Tunes of Africa’. Hari tariki 16 Gicurasi 2019, cyaririmbyemo Bruce Melodie wo mu Rwanda na Nameless wo muri Kenya.

Uyu muhanzi w’umurundi afite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zifashishwa kenshi mu bitaramo no mu birori bikomeye ndetse zinacurangwa kenshi mu itangazamakuru.

Album amaze gushyira hanze zifite indirimbo zagiye zimenyekana mu buryo burushijeho, mu 2001 yashyize hanze album yise “Yaramenje”. 2003 asohora iyitwa “Shamba”, 2006 asohora iyitwa “Ishano” , 2010 yashyize hanze iyitwa “Haturudi nyuma” naho 2012 yasohoye iyitwa “Hali Na Mali”.


Kidum yatumiwe gukorera igitaramo i Kigali

Yahataniye ibihembo bikomeye mu muziki nka ‘Pearl of Africa Music Awards’, ‘Kora Award’, ‘Isc’s World Music Award’, ‘Buja Music Awards’ n’ibindi. Asanzwe akora injyana ya Afro-zouk, yiyeguriye ikibuga cy’umuziki guhera mu 2001.

Uyu muhanzi w’imyaka 44 y’amavuko ni umucuranzi w’ingoma, gitari akaba n’umuhanga mu ijwi. Azwi cyane mu ndirimbo “Intimba y’urukundo”, “Nzokujana”, “Kumushaha”, “Amasozi y’urukundi”, “Ubushikira nganji” n’izindi nyinshi.

Agiye gutaramira i Kigali nyuma y’iminsi mike akoranye indirimbo “Mbwira” n’umuhazikazi Marina ubarizwa muri ‘Label’ ya The Mane. Agiye kuza i Kigali kandi nyuma y’uko yibarutse umwana wa karindwi.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 27 Nzeri 2019 muri Parking ya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

RG Consult yateguye iki gitaramo yavuze ko gutumira John Drille bashingiye ku mubare munini w’abasabye ko bataramirwa nawe.

Kwinjira muri iki gitaramo; ku meza y’abantu umunani (VVIP Table of 8) ni 240 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 20 000 Frw naho mu myanya isanzwe ni 10 000 Frw.

Ni igitaramo cyatewe inkunga n’ikinyobwa cya Mutzig; wagura itike kuri www.rgtickets.rw

Kidum ni umuhanzi w'umunyabigwi wo mu Burundi

Soma: Sintex azaririmba mu gitaramo cyatumiwemo umunya-Nigeria Johnny Drille

-Umunya-Nigeria Johnny Drille yatumiwe gukorera igitaramo i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND