RFL
Kigali

Meddy yateranye imitoma n'umukunzi we wamubwiye ko nta byishimo biruta gukunda nawe ugakundwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2019 8:22
1


Umunya-Ethiopia Sosena Aseffa [Mehfire] ugaragara mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’, we na Ngabo Medard Jobert [Meddy] bateranye imitoma maze uyu mukobwa avuga ko nta byishimo mu buzima birenze gukunda nawe ugakundwa’.



Mimi amaze iminsi ashyira hanze uruhererekane rw’amafoto amugaragaza yasohokeye ku mazi magari ari wenyine ndetse urundi ruhande akagaragaza ari kumwe n’inshuti ze. Ni ibihe by’umunezero byishimirwa na benshi bagera ku bihumbi 24 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Ubutumwa aherekeresha ifoto ashyira kuri instagram bugizwe n’amagambo y’urukundo yumvikanisha ko ukwiye kugira inzozi za kure adakomanga kandi ko akwiye gukunda bihebuje. Uyu mukobwa agaragaza inseko ihishura umunyenga w’urukundo amazemo igihe hamwe n’umusore w’umunyarwanda.

Amafoto menshi ashyira hanze atangwaho ibitekerezo n’abarimo umukunzi we Meddy wahishuye bwa mbere ko bakundana ubwo yamuzanaga i Kigali yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2019, Mimi yashyize ifoto kuri instagram, imugaragaza ari kumwe n’umukunzi we Meddy.


Uyu mukobwa ntagaragaza neza mu maso gusa Meddy we aragaragara.

Kuri instagram yitwa itsmimiali, yanditse agira ati “Nta bindi byishimo mu buzima biruta gukunda nawe ugakundwa.” Ubutumwa bwe yabwongeyeho akamenyetso k’umutima ashimangira urwo yakunze umusore uri mu bakomeye mu muziki nyarwanda.

Mu gusubiza, Meddy yanditse agira ati ‘Kuri wowe’ ubundi arenzaho ‘emoji’ ebyeri, yifashishije isobanura umutima ndetse n’indi igaragaza ko ari kumwe nawe mu rugendo rw’urukundo. Bombi babwiwe ko ari beza kandi ko ari ‘couple’ y’agatangaza.

Meddy yavuye i Kigali yeretse umuryango we umukobwa yihebeye. Amafoto yasakajwe yagaragaje Mimi yifotozanya n’umubyeyi wa Meddy ndetse n'abo mu muryango we.

Bombi bamaze igihe mu munyenga w'urukundo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claire nickly sandra4 years ago
    Nukuri ntacyaruta gukunda nawe ugakundwa





Inyarwanda BACKGROUND