RFL
Kigali

Meddy yemeye kwishyura Kagi Rwanda Ltd umwenda ugera ku 10,000$ mu mezi icyenda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2019 15:38
1


Ngabo Medard Jorbert wiyise Meddy, bidasubirwaho yamaze kumvikana na kompanyi Kagi Rwanda Ltd yemera kwishyura umwenda w’amadorali ibihumbi icumbi (10,000 $) mu gihe cy’amezi icyenda. Ibihombo yateje iyi kompanyi yabisonewe. Azatangira kwishyura aya mafaranga guhera muri Mata 2019.



Abanyamategeko ba Meddy n’aba kompanyi Kagi Rwanda Ltd mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019, bazindukiye ku rukiko rw'ubucuruzi rwa Kigali ari naho bafitiye umwanzuro.

Kuya 04 Werurwe 2019 hasohotse inyandiko ihamagaza Meddy mu rukiko aho ashinjwa na kompanyi KAGI RWANDA Ltd umwenda remezo w’amadorali ibihumbi 10 (Asaga Miliyoni 8 z'Amafaranga y'u Rwanda). 

Ni amafaranga yahawe asabwa kwitabira ibitaramo byateguwe na Kagi Rwanda Ltd byagomba kubera mu Bufaransa. Uyu muhanzi yavugaga ko atabashije kubona uko agerayo bitewe no kubura ibyangombwa. Mu gihe kigera ku nshuro eshatu ibi bitaramo byimurwa, Meddy ntiyabonetse.

Kuya 05 Werurwe 2019, INYARWANDA yaganiriye n’umwe mu bakora muri iyi kompanyi atangaza ko bahisemo gukizwa n’urukiko bitewe n’uko Meddy yanze kubishyura ku neza.

Uwaduhaye amakuru icyo gihe ni nawe wabwiye INYARWANDA ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019 ko bamaze kumvikana n’abanyamategeko ba Meddy bemeranya ko umwenda w’amafaranga abafitiye agomba kuwishyura mu gihe cy’amezi icyenda.

Ku bijyanye n’ibihombo yabateje ndetse no kuba yagombaga kwishyura umunyamategeko wabo bashatse bitewe n’uko yabajyanye mu rubanza, yavuze ko babimusoneye.

Ati “Tumaze kumvikana n’abanyametegeko ba Meddy. Umwenda adufitiye aratangira kuwishyura guhera muri Mata 2019 kugeza amezi icyenda ashize. Kubera ko yanjyanye mu rubanza kompanyi Kagi Rwanda  Ltd nari nasabye ko yishyura umunyamategeko wacu ariko twumvikanye nemera ko nzamwiyishyurira nawe akishyura uwe.”

Yavuze ko buri kwezi Medd azajya yishyura umwenda w’amadorali 1000 $ cyangwa se arenzeho kugira ngo amezi icyenda azashire ibihumbi 10,000$ by’amadorali afitiye iyi kompanyi bishizemo.

Indi nkuru bifatanye isano:

Meddy aragera i Kigali vuba! Ntiyiteguye kwishyura ideni afitiye kompanyi Kagi Kigali Ltd

Meddy yahamagajwe n'urukiko rw'i Kigali


Meddy yemeye kwishyura umwenda.


Meddy azishyura 10,000$, ibihombo yateje yabisonewe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric k5 years ago
    😁😀 aba ba stars bacu nihatari nanjye yanyambuye $100 only afatanyije na Cedric. Narayabarecyeye nibajyane. Ndafite gihamya yayo. Meddy we yendaga kunkubita nyamwatse. Reka nkurikire agakino. Harya abo iburundi bo mwamenyera yarabishyuye??😀 biracyaza





Inyarwanda BACKGROUND