RFL
Kigali

Mico The Best yasabye gushyigikirwa mu matora y’ibihembo bya ‘Nigeria Music Awards’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2019 16:27
1


Umuhanzi Turatsinze Mico Prosper wamamaye mu muziki nka Mico The Best uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Twembi’, yasabye abanyarwanda kumushyigikira bakamutora mu bihembo bya ‘Nigeria Music Awards [Brave African Entertainers, Bae Awards’].



Mico The Best ni umwe mu bahanzi bahatanye mu bihembo bya Nigeria Music Awards [Brave African Entertainers, Bae Awards] aho ahatanye mu byiciro bitatu.

Kuya 24 Gicurasi 2019 nibwo abategura iri rushanwa batangaje urutonde rw’abahanzi bahatanira ibi bihembo. Hashize icyumweru kimwe abahanzi batangiye guhabwa amahirwe binyuze ku itora ryo kuri internet.

Buri muntu asabwa gutora rimwe ku munsi mu gihe cy’amasaha 24.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mico The Best yavuze ko kuba yarashyizwe muri ibi bihembo bivuze ikintu kinini ku muziki w’u Rwanda, asaba abanyarwanda kumushyigikira igikombe kikazataha ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati“…Ndasaba abanyarwanda kumfasha. Igikombe ni igikombe iyo gitashya iwanyu ni byiza kandi ni ishema. Ni ikintu kirenze imbibi z’u Rwanda kandi harimo n’abahanzi bo hanze bashyigikiwe n’ab’iwabo. Ndasaba abanyarwanda gushyiramo imbaraga tukabasha kwegukana igikombe.”

Kuba indirimbo ye ‘Sinabyibagiwe’ iri mu ndirimbo zihataniye ibihembo, yavuze ko abategura ibi bihembo bashyira imbere cyane abahanzi bakoranye indirimbo ari nayo mpamvu iyi ndirimbo yashyizwemo kandi imaze igihe kinini isohotse.

Ikindi ngo cyashingiweho ni uko Diamond bakoranye ari umuhanzi Mukuru kandi akaba akunzwe mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi.

Abahatanira ibi bihembo ni 250 bari mu byiciro 40.

Mico The Best ari mu cyiciro cy'umuhanzi w'umunya-Afurika w'umwaka ‘African artiste of the year’ ahatanyemo na Haidy Moussa wo muri Egypt, Hanson Baliruno wo muri Uganda, Kenza Morsli wo muri Algeria, Mohamed Abbas wo muri Egypt, Nana Yaa wo muri Ghana, Raymond Fix wo muri Nigeria, Sena Huks wo muri Ghana, Sojiii wo muri Nigeria ndetse na Ykee Benda wo muri Uganda.

Uyu muhanzi kandi ahatanye mu cyiciro ‘Collaboration of the year’ biturutse ku ndirimbo ye ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Diamond.

Ahatanye na Alicia Smith x Mr Real (Sweet Binining) Boy 2 Much X Prince Hezekiah (Repent) Cozy X Eriga (Boys go win money). Idahams X Teni – (No one else ‘remix), Jaymindz X Graham D – (Assure me), King Bernard X Teni (Mama), Magnito X Duncan Mighty (Genevive), Obidiz X Duncan Mighty – (Higher), Tc Virus X Jaywillz (Onome).

Mico The Best anahatanye kandi mu cyiciro ‘Afro Song of the year’ hisunzwe indirimbo ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Diamond. Hano ahatanye na Jaymindz feat Graham D (indirimbo Assure me).

Raymond Fix (indirimbo Ayi ti mowa), Gozy (indiirmbo Konja konja), Tc Virus feat Jay will (indirimbo Onome), Areezy (indirimbo Ori), Sojiii (indiirmbo Tombo), Graham D (indirimbo when).

BAE Awards ni ibihembo bitangirwa muri Nigeria bigamije gushima umuntu ku giti cye, ibigo ikomeye n’abandi bakora imirimo ifatiriye runini sosiyete.voting”. Hashimwa abahanzi bafatiye runini umuziki wa Nigeria no muri Afurika muri rusange.:

Gutora Mico The Best mu cyiciro 'Song of the year'

Gutora Mico The Best mu cyiciro 'Artist of the year' '

Gutora Mico The Best mu cyiciro 'Collaboration of the year'


Mico The Best yasabye abanyarwanda kumushyigikira mu bihembo bya 'Nigeria Music Awards'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngabonziza4 years ago
    Ndakwemera





Inyarwanda BACKGROUND