Guhera kuwa 01 Nzeri 2021, MTN Rwandacell Plc iratangiza uburyo bushya bwo kubaruza SIM CARDS no gukoresha SIM SWAP, hashingiwe ku mabwiriza atangwa na RURA aho umukiriya asabwa gufatwa ifoto mu gihe amaze kwerekana ibimuranga birimo irangamuntu.
MTN
Rwandacell Plc (MTN Rwanda) inejejwe no kumenyesha abakiriya bayo ko nk’uko
bigenwa na RURA ( Rwanda Utilities Regulatory Authority), guhera kuwa 01 Nzeri
hazatangira uburyo bushya bwo kubaruza SIM Cards nshya kimwe n’abifuza
kuzisubirana (SIM SWAP).
Ibi bikaba ari
mu rwego rwo kurushaho kongerera umutekano SIM Cards, bikazajya bikorerwa ku
byicaro bitandukanye bya serivisi za MTN (MTN Service Centers), ku maduka mato n'amanini abifitiye uburenganzira, abakiriya
bakaba batazongera kubaruza SIM Cards ku bakozi ba MTN bakorera ku muhanda (MTN Agents).
Ibijyanye
n'ahantu hanyuranye ho kubarurirwa SIM Card, hazatangarizwa abakiriya mu
bukangurambaga buzatangirana n'itariki ya 01 Nzeri 2021. Ubu buryo bushya bwo
kubaruza no gusaba SIM Cards k’uwayitaye cyangwa yangiritse, buzajya busaba uje
gusaba kimwe muri ibyo ifoto, irangamuntu y'(umunyagihugu, umunyamahanga,
impunzi) cyangwa se urupapuro rw'inzira (Passport).
Ibijyanye n’ifoto
y'umuntu, ni mu rwego rwo kubasha kumenya nyiri SIM Card neza, niba ayibaruje ku
byangombwa bye bwite, no mu gihe asabye ko yasubizwa SIM Card mu gihe yabuze
cyangwa yangiritse, bikaba byakoroshya mu kumenya ko uyisaba ariwe nyirayo koko.
Norman
Munyampundu, ‘MTN Rwanda’s Chief Sales and Distribution Officer’, ati: “Twishimiye
kugeza aya makuru ku mashami yacu yose, amaduka manini n'amato ya MTN akorera
mu gihugu hose, na none tukaba mu gihe cya vuba tuzafungura ahandi hantu
hanyuranye mu rwego rwo korohereza abakiriya, kubijyanye no kubaruza SIM Cards
kimwe no kuzisaba kubazitaye."
Ikindi
kiyongera kuri iri tangazo, ryo kubaruza SIM Cards no kuzisaba kubari bazisanganwe
bazibuze cyangwa zangiritse, MTN Rwanda iboneyeho kwibutsa abakiriya bayo
bifuza kwiyandukuzaho SIM Card zari zibaruye ku byangombwa byabo ko bikorwa
ukanda *125# ugakurikiza amabwiriza.
Munyampundu
yongeyeho ati: “Ubu ni uburyo bwashyizweho hagamijwe kongera umutekano wa SIM
Card, kwirinda ibibazo bishobora guterwa na SIM Card, no guha abakiriya
icyizere ko nta gikorwa kibi cyakoreshwa.”
Amabwiriza
mashya ajyanye no kubaruza SIM Card nshya no gusaba izangiritse, ni intambwe ya mbere
mu bijyanye n'umutekano wa SIM Card muri gahunda y'ibikorwa by'umutekano
bigamijwe.
Mu ncamake
Munyampundu yagize ati: "Mu gihe SIM Cards zitakifashishwa byonyine mu
bikorwa byo guhanahana amakuru mu buryo bw'ingenzi, ahubwo hajemo n'ibijyanye n'Ibikorwa
by'amafaranga, kongera umutekano n'ibiranga abakiriya, hagendewe ku mabwiriza
ajyanye n'ibarura n'imikoresherezwe ya SIM Card ni ingenzi. Turi gufatanya
kandi na 'Regulatory Authority' kimwe
n'abakiriya bacu, tuzakomeza gushyira umutekano wa SIM Card imbere muri gahunda z'Ibikorwa
byacu."
Ibyerecyeranye na MTN Rwandacell
MTN Rwandacell PLC ni ikigo kiyoboye ibindi bigo
by’itumanaho mu Rwanda. Guhera mu mwaka 1998, twakomeje gushora mu bikorwa byo
kwagura no kunoza mu buryo bujyanye n'igihe ibikorwa byacu, ubu itumanaho ryacu
ni irya mbere mu gihugu.
MTN Rwanda itanga serivisi z’udushya ku bakiriya
n'ibigo by’ishoramari, ikompanyi ikaba inayoboye mu bikorwa by’ihererekana ry’amafaranga hifashishijwe telefone ngendanwa n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga
mu Rwanda binyuze muri 'Fin Tech
Subsidiary na Mobile Money."
Ku bindi bisobanuro, mwabaza ‘MTN PR Desk’ Ndabaga Y.Shumbusho pr2.rw@mtn.com, www.mtn.co.rw
MTN yibanda ku mutekano wa SIM CARD y’umukiriya wayo
Amakuru yawe mu gihe ukoresha MTN aba abitse mu buryo bwizewe
TANGA IGITECYEREZO