RFL
Kigali

Mu butumwa buherekejwe n'urwenya Anita Pendo yifurije isabukuru nziza y’amavuko Ndanda Alphonse bamaze amezi 7 bashwanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2019 13:21
0


Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo, yanditse yifuriza isabukuru nziza y’amavuko, umunyezamu wa A S Kigali, Ndanda Alphonse, bamaze amezi asaga arindwi beruye ko buri wese yaciye inzira ze. Bombi urukundo rwabo rwitamuruye mu 2017.



Urukundo rwa Ndana Alphonse na Anita Pendo rwashibutsemo abana babiri b’abahungu uwitwa Tiran na Ryan . Nyuma y’amezi arindwi bashwanye, Anita Pendo, yanditse kuri konti ya instagram kuri uyu wa 25 Mata 2019, yifuriza isabukuru nziza y’amavuko Ndanda Alphonse bafitanye igihangano.

Yanditse amwifuriza ibyiza byinshi Imana itanga. Yongeraho ko n’ubwo abana bafitanye (Tiran na Ryan) bataramenya kuvuga neza ariko na bo bazirikana umunsi udasanzwe mu buzima bwa Se.  

Yagize ati “Isabukuru nziza kuri papa w’abana banjye…..Ndakwifuriza ibyiza, amahirwe, iterambere, imigisha, amahoro no kurama..Tiran na Ryan n’ubwo bataramenya kuvuga ariko ndabizi ko bakwifuriza ibyiza gusa, ntiwiyime kabisa."

Mu gusoza ubutumwa bwe, Anita Pendo yabiteyemo urwenya avuga ko kwifuriza isabukuru y’amavuko Ndanda Alphonse atari we wabikoze ahubwo ko ‘yanditswe na Tiran na Ryan’ kuko yabatije telefoni, arenzaho ati ‘Ndakubaha’. 

Mu Kwakira 2018 nibwo Ndanda Alphonse yanyujije ubutumwa kuri konti ye ya instagram ashimangira ko yaciye ukubiri na Anita Pendo. Yavuze ko adakeneye abakomeza kumubaza ibijyanye n’umubano we na Anita utuye i Remera we akaba abarizwa Kacyiru.

Yabwiye INYARWANDA ko kuva muri Gashyantare 2018 yari atakibana na Anita Pendo bakanyujijeho. Yongeyeho ko bahuzwa n’uko babyaranye, ashimangira ko yatangiye ubuzima bushya.

Inkuru bifitanye isano: Ndanda Alphonse yeruye ko yamaze gutandukana na Anita Pendo

-Ndanda Alphonse umugabo wa Anita Pendo yasubije ababashinja kubyara indahekana

Ubutumwa bwa Anita Pendo yifuriza isabukuru y'amavuko, Ndanda Alphonse.

Mu Ukwakira 2018 Ndanda yeruye ko yatandukanye na Anita Pendo.

Ndanda Alphonse yazindukiye mu myitozo ya A S Kigali bitegura gucakirana na Kiyovu Sports /Ifoto: Saddam Mihigo-INYARWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND