RFL
Kigali

Mutoni Queen uhatanye muri Miss Supranational Rwanda 2019 yakoze impanuka ajya mu kiganiro ntibyamuca intege

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2019 12:21
1


Irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 rigeze ahakomeye aho buri mukobwa arakora uko ashoboye ngo azisange muri 15 bazemererwa kwinjira muri ‘bootcamp’. Uwitwa Mutoni Queen Peace ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 18 Kanama 2019 yakoze impanuka ya moto ajya mu kiganiro kuri Televiziyo Goodrich ariko ntibyamuciye intege.



Uyu mukobwa yakoze impanuka y’ipikipiki (moto) ahagana saa kumi z’umugoroba imbere y’inyubako yo kwa Makuza. Ni umwe mu bakobwa bavuze icyatumye bitabira irushanwa mu kiganiro The Celebrity Corner cyatambutse kuri Goodrich TV gikorwa na Rurangirwa Steven.

Akiva kuri moto nibwo yikubise hasi akomereka ku kananwa. Yabwiye INYARWANDA ko yahise ajya kwa muganga baramupfuka ajya mu kiganiro nk’abandi. Kwa muganga baramudoze bamubwira ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri igipfuko bazagikuraho.

Yagize ati “Badoze akananwa. Ntabwo igipfuko cyari kumbuza kujya kuri televiziyo n’ubwo nari mbabaye cyane ariko nta kundi.”

Umunyamakuru Steven Rurangirwa wari watumiye Miss Queen Peace, yabwiye INYARWANDA ko Miss Queen Peace yagaragaje ubutwari ashingiye ku kuba yari yakomeretse ariko akemera kujya mu kiganiro afite ibipfuko ku munwa.

Yagize ati" Miss Queen yari yakomeretse ubona ko ababaye kandi bigaragarira buri wese. Kumushyiraho igipfuko akemera kujya imbere y’ibyuma bifata amashusho byankoze ku mutima. Numvise ko ushaka kugera ku ntego nta mbogamizi n’imwe yamwitambika"

Mutoni Queen yakoze impano ajya mu kiganiro kuri Televiziyo

Miss Queen Peace si ubwa mbere yitabiriye amarushanwa y'ubwiza kuko yari mu bakobwa 37 bavuyemo 20 bagiye mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Amahirwe ntiyamusekeye kuko atabonetse muri aba 20.

Mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, uyu mukobwa ahatanye n’abandi 19 aho afite nimero 13 imuranga mu irushanwa. Guha amahirwe umwe muri bakobwa, wandika nimero imuranga ukorehereza ubutumwa bugufi kuri 7333.

Mutoni Queen Peace uhataniye ikamba muri Miss Supranational Rwanda 2019 aha yari mu kiganiro kuri Goodrich Tv

Mutoni Queen Peace afite nimero 13 mu irushanwa

Soma: Amafoto y'indabobanure n'uko waha amahirwe abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Kanda hano urebe amafoto y'abakobwa bahataniye ikamba:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Josiane4 years ago
    Yoo, pole disi. Courage, n'ubwo jye ndi gutora no.5.





Inyarwanda BACKGROUND