RFL
Kigali
5:17:19
Jan 9, 2025

Nyagatare: Harabera igitaramo cyiswe 'Inkera y' Imparirwakurusha' gisoza umwaka wa 2023

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/12/2023 11:05
0


Mu karere ka Nyagatare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, harabera igitaramo cyiswe Inkera y'Imparirwakurusha mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho muri 2023 no kwifuriza abaturage umwaka mushya wa 2024.Kirabera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyagatare.



Icyo gitaramo gitangira Saa Cyenda z'amanywa cyateguwe n'Akarere ka Nyagatare mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho muri ako karere  mu mwaka wa 2023 ndetse no kwifuriza abaturage umwaka mushya wa 2024.

Abitabira iki gitaramo baratamirwa n'amatorero ndangamuco  n'abahanzi barimo umuhanzikazi  Audia Intore wabwiye InyaRwanda ko  aririmba indirimbo ze ndetse anaririmbe izindi ndirimbo zaririmbwe mu bihe bya kera zizwi nka Karahanyuze .

Yagize ati" Twiteguye gushimisha abatuye Nyagatare kuko ndaririmba indirimbo zanjye nakoze ariko hari indirimbo za kera zikundwa n'abantu nazo ndaziririmba ku buryo abitabira igitaramo tubafasha gusoza umwaka mu byishimo."


Audia Intore ni umwe mu bahanzi baririmbira abitabira igitaramo cyiswe Inkera y'Imparirwakurusha 

Kwinjira muri icyo gitaramo ni Ubuntu nk'uko byatangajwe n'Akarere ka Nyagatare ndetse iki gitaramo ni ngarukamwaka kuko no mu Ukuboza  2022 cyarabaye .



Audia Intore ari mu bahanzi bari bususurutse abitabira Inkera y'Imparirwakurusha za Nyagatare.


kwinjira ni Ubuntu muri icyo gitaramo cyateguwe n'Akarere ka Nyagatare.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND