RFL
Kigali

Nyuma y’amezi macye umuhanzi Sano Olivier asezeranye mu mategeko n'umukobwa uba muri Amerika ubukwe bwapfuye! Arashinjwa ubuhemu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2019 23:44
28


Umuhanzi ukizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wa hano mu Rwanda, Sano Olivier yamaze gutandukana n’umukunzi we Uwera Carine uzwi nka Cadette umushinja ubuhemu. Uwera Carine kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze igihe atuye, gusa akaba aherutse mu Rwanda mu gihe gishize.



Kuri ubu amakuru ahari ni uko ubukwe bwa Sano Olivier na Uwera Carine bwamaze gupfa ndetse uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda.com ko ibyo kubana n'uyu musore yamaze kubyikuramo nyuma y'ubuhemu yakorewe n'uyu musore biteguraga kubana. Sano Olivier aganira n'umunyamakuru wacu yirinze kugira byinshi atangaza, gusa yavuze ko 'yafashe ikiruhuko mu rukundo'.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Uwera Carine yaguriye Sano Olivier imodoka n’ubu agendamo ifite agaciro ka miliyoni 13 z'amanyarwanda. Ngo yanamuguriye ikibanza nuko umusore akigurisha batabivuganye iba imwe mu mpamvu yo gutandukana. Bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda mu mezi atatu ashize muri uyu mwaka wa 2019.


Urukundo rwabo rwamaze gushyirwaho akadomo nyuma y'imyaka 3 bamaze bari mu munyenga warwo, umusore arashinjwa ubuhemu

Ku rukuta rwa Instagram rwa Sano Olivier biragoye kubona ifoto ye n'uyu mukobwa ihamya ko basezeranye imbere y’amategeko nyamara bakiva mu Murenge uyu musore yasakaje amafoto ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza ko yayasibye yose mu minsi ishize.

Kopi y’urwandiko rw’ubugure, igaragaza ko Sano Olivier yagurishije ikibanza gifite: 15 m n’ubugari 22 m n’uwitwa Ntakirutimana Djuma. Ikibanza yakigurishije Miliyoni 8 Frw. Yaba Sano Olivier ndetse n'inshuti ze za hafi bavuga ko uyu musore yafashe ikiruhuko mu rukundo mu rwego rwo gutekereza ku byo arimo niba koko azabana n’uyu mukobwa, gusa ku rundi ruhande anahamya ko ubukwe butazaba.



Hashize amezi macye cyane bombi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta

Sano Olivier kandi bivugwa anafite amafaranga hafi miliyoni 10 z'amanyarwanda yahawe n’umukunzi we Uwera Carine bari kuzakoresha mu bukwe bwabo bwari buteganyijwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2019. Mu ijwi ryuje agahinda kenshi, Uwera Carine (Cadette) yumvikana abwira Sano Olivier ko ababajwe n'uko amusezeye ku munota wa nyuma. 

Yivugira ko yabwiwe na Sano Olivier ko badakundana, badashobora kubana ndetse ko n’iyo amurebye abona bataberanye. Kadette yabwiye Sano ko aho azajya hose agomba kujya azirikana ko yamuhemukiye kandi ko yamutesheje umwanya mu gihe cy’imyaka itatu bari bamaranye mu rukundo. Yagize ati:

Ariko nanone uzigaye nibaza ko n’ahandi hose uzajya ugakunda undi mukobwa, uzigaye. Ujye uryama wigaye ugende wigaye ukore icyo ukora cyose wigaya kuko uri umuhemu, uri umutindi uri umugome nta n'aho utaniye n’abantu [iri jambo ntabwo turivuga mu nkuru]...kuko wishe umutima wanjye. 
Nta na kimwe uzigera ugeraho mu buzima bwawe ngo kiguhe amahoro. Nta na kimwe uzakora ngo gihabwe umugisha n’ubugome ukoze bungana gutya ngo gihabwe umugisha. None urenze kumpemukira utakaje umwanya wanjye mu myaka itatu yose.

Sano Olivier ubwo yambikaga Uwera Carine impeta y'urukundo

Soma: Umuhanzi Sano Olivier yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore

-Ikiganiro na Sano: Yanyweye urumogi, yarutse muri Kiliziya kubera inzoga, agiye gukora ubukwe n'uwabenze benshi mu basitari bo mu Rwanda

Inyandiko igaragaza ko Sano Olivier yagurishije ikibanza kuri Miliyoni 8 Frw

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SANO OLIVIER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe4 years ago
    Ibijya Gushya birashyuha! Ntq muntu w'umugabo wapfukamye ngo aratera ivi! Iki nikimenyetso kiba kigaragaza ko nta muntu umurimo
  • 😆😆4 years ago
    Niba koko ari ukuri musore wihane urahemutse
  • bimawuwa4 years ago
    Hahaha aba handsome boy bi Kigali nibyo nyine muzajya muza mubashuheho nabo bifitiye izindi gahunda birangize agusize mu marira.
  • Hh4 years ago
    Ndababaye bitavugwa, iyi couple nayikundaga cyane. Ntakundi ubwo nyine niko byagenze
  • kajo4 years ago
    imbwa Niko zimera. siwe wenyine uwo mukobwa niyihangane azabona undi
  • Sir4 years ago
    Erega abakobwa nabo baba bibereye mu mandazi? babona se hari umusore muto wamenya ubwenge bwo kubaka ingo? njye ndi nashaka umugabo nyamugabo sinashaka umugabo wumva ko ari mwiza.Ubwiza bw'umugabo ni umufuka we.Bajye bishakira abagabo bapfakaye, abatandukanye n'abagore abasore bakuze.... abo nibo bafite gahunda zo kubaka
  • kakira4 years ago
    don't stress your self sis that man he is not yours he is just stealer actually thank God bcz instead of crying the rest of your life cry for only 3 yrs and after move on you will get another one take it easy with the time everything will be ok
  • butera joyce4 years ago
    rero sano nta,cyaha yakoze.kuko itorero asengeramo RYA zeal of gospel bigisha ko nta cyaha kiba Mu isi kuko bababariwe ibyo bakoze,bakoze,bakora ndetse n'ibyo bazakora. leta itabare kuko izi nyigisho ziri kuyobokwa n'urubyiruko rwinshi ziri gutanga umudendezo WO gukora ibyaha
  • Ukuri4 years ago
    Niba koko uyumusore akorera Imana nagire umutima wihana yicuze asabe uyumukobwa imbabazi amusubize nibye yatwaye kuko yamubeshyaga,bibaho ko umuntu agwa mumutego wa satani agahemuka ariko nibyiza kumvira numutima nama.ibyisi birashira,ndetse imodoka ejo yashwanyuka yose,amafranga miliyoni8 yo nubusa ntanicyo yakugezaho kuko wayabonye uhemutse ariko igikuru nuko ubu wagarukira aho ukikiranura n’Imana ndetse ukavanwayo uyumugayo.naho ubundi nubifata ko ntacyo bitwaye ukazajya uririmba indirimbo z’Imana wibukeko ari amakara yaka umuriro uzaba urikwirahuriraho.wicumuzwa nakamanyu kumutsima
  • umuhirw Qessy4 years ago
    umusore yahemutse cyane gs mukobwa Muto ihangane uzabona undi umukwibaguza
  • dalu4 years ago
    gusa ntabwo umuhungu yapfa kwanga umukobwa gutyo buriya haricyo umukobwa yamukoreye kidasanzwe akajya amusuzugura etc.abantu twese twumvise uruhande rumwe gusa abasore tugira imitima ikomeye umugore ashobora kugushyira hanze wowe ukamwihorera ururimi rwoshya nurundi sano namwihorere avuge ntamvura idahita ikindi arinabyo buriya ibyo wakoreye abandi nawe bikugeraho uwo mukobwa ntabuze abandi yabe
  • Pamella4 years ago
    Nagahinda😭😭😭😭 pe Cadette be strong bizashira kdi Imana nayo izamukubita ikinyafu kdi nawe ntibizamugwa amahoro komeza kwihangana
  • aura4 years ago
    nibaribyo ntakizamuhira
  • Kalisa4 years ago
    Ati twahuriye kuri social media ariko tuvugishije umuntu uba USA nuba mu Rwanda bahurira kuri social media barangiza bagakora nubukwe ubwo Baba baziranye Koko!!!
  • Mrich4 years ago
    RIB izakoze Isoni uwo musore maze izagarurize Iyo nkumi Cash ze
  • Ange4 years ago
    Hhhh sorry madam bibaho Niko batubereye gusa ubukene abasore bafite nibwo burigutuma bahemuka naho ubundi nta mutima mubi kuko ahiga ubuzima byakanga agahimba imitwe kd nkwibutsako gukurikira amafaranga bitavuzeko aba afite urukundo so Aho kukuryarya akabana nawe akagutesha umutwe yabivamo kare kuko gusezerana n'umuntu kubana akaramata nibintu bisaba kubitekerezaho cyane.icyumuntu ntaho kijya mujye musenga Imana ibarinde izo ndyarya.thx
  • Bibia4 years ago
    Abastar bi wacu this ubukene burabamaze gusa Carine wimurekera ibyo yagushakagaho kuko mwarasezeranye ivangamutungo ayo mafrw nayazane ark numurezi kbs ngo indirimbo zihimbaza apuuuuuu, sukuntu kirya ubundi aberewe kuba IPEDE ngo nomwidini yabo ntacyaha kibayo munyumvire namwe cyakozeeeeeeee Abahungu muri kudusebya kbs
  • Loulou4 years ago
    Yesu.wee,ndumiwe.umwana would mubatambyi Koko?kwa Pasteur Rosette??urahemutse Olivier,rwose pe.urantunguye Koko ukuntu no mugari.ndakugaye GUSA IMANA ikurengere pe.
  • Mga4 years ago
    Call me on +1 301 549 8341 I will give you another shocking story
  • Gahashyi4 years ago
    Ugiye ahemutse nubundi ntibimungwa neza Sano we niba cadette yagukundaga amarira y'urukundo yagukunze azagukurikira urishuka. Cadette ihangane ntazatinda kubonako yahemukiye ubusa





Inyarwanda BACKGROUND