RFL
Kigali

Platini [Dream Boys] ari gukorana indirimbo na Rayvanny

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/01/2020 9:18
0


Umuhanzi Nemeye Platini [P] ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys, we na Rayvanny uri mu bafite igikundiro muri Tanzania batangiye gukora ku mushinga w’indirimbo bafitanye.



Platini ntiyashimye kugira icyo abwira INYARWANDA. Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 09 Mutarama 2020, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram, ari kumwe na Rayvanny, maze yandika agira ati “Nageze muri Tanzania”.

Rayvanny bagiye gukorana indirimbo asanzwe afitanye indirimbo na Safi Madiba indirimbo bise ‘Got it’ ndetse yakoranye indirimbo na Meddy bafatiye amashusho y’indirimbo mu Ukuboza 2019.

Bwari bwo bwa mbere uyu muhanzi ageze i Kigali.

Platini uri muri Tanzania, yifashe amashusho ari mu mudoka maze avuga ko bigoye kumva indi ndirimbo ikinwa muri iki gihugu.

Platini asanzwe abarizwa mu itsinda rya Dream Boys ahuriyemo na mugenzi we Mujyanama Claude [TMC]. Bivugwa ko iri tsinda riri mu marembera!

Raymond Shaban Mwakyusa wamenyekanye ku izina rya Rayvanny ni umunya-Tanzania w’umunyamuziki, umwanditsi w’indirimbo ubarizwa muri ‘Label’ ya WCB Wasafi Records ya Diamond Platnumz.

Yagize izina rikomeye biturutse ku ndirimbo ye yise ‘Kwetu’ yatumye benshi batangira kumuhanga ijisho. Rayvanny kandi yagize igikundiro kinini biturutse ku ndirimbo ze nyinshi zirimo “Mwanza”, “Tetema” n’izindi

Yavutse ku wa 22 Nzeri 1993, ahitwa Mbeya muri Tanzania afite umwana umwe witwa Jaydan Vanny. Yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Fik Fameica, Korede Bello n’abandi.

Inkuru bifitanye isano: Rayvanny yavuye i Kigali afashe amashusho y'indirimbo na Meddy

Platini Nemeye mu mushinga w'indirimbo na Rayvanny uri mu bagezweho mu karere k'Afurika y'Iburasirazuba

Uyu muhanzi yavuze ko bigoye kumva indi ndirimbo itari iyo muri Tanzania ikinwa muri iki gihugu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND