RFL
Kigali

Prince Harry n'umugore we Meghan berekanye bwa mbere amafoto y'imfura yabo banatangaza amazina bamwise-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2019 16:39
0


Meghan Markle na Harry Igikomangoma cy’u Bwongereza bashyize ahagaragara amafoto ya mbere y’imfura yabo bise Archie Harrison Mountbatten-Windsor. Yavutse Saa cyenda n’iminota 26’ ku isaha yo mu Bwongereza ku wa 06 Gicurasi 2019. Yavutse afite ibiro 3,2, ibinyamakuru biravuga ko ari mwiza cyane.



Kwerekana umwana i bwami n’ahandi byishimiwe bikomeye. Ivuka rye ryateye benshi akanyamuneza, abayobozi bakomeye ku isi, abahanzi, abakinnyi ba filime n’abandi bubatse amazina akomeye mu bisata bitandukanye bahaye impundu umuryango w’Igikomangomana Harry n’umukunzi we Meghan wakanyujijeho mu bakinnyi ba filime.

Ikinyamakuru The Mirror cyandikirwa mu Bwongereza, cyanditse ko amafoto ya mbere y’uyu mwana yafatiwe mu mbuga ya Windsor Castle ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2019.  

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Meghan Markle w’imyaka 38 y’amavuko yavuze ko ‘birenze’ kandi ari agatangaza kuri we. Ati “Mfite abagabo babiri ku isi kandi ndishimiye bikomeye…Ni umwana mwiza kandi aratuje."

Uyu mwana wavutse ni uwa karindwi ku rutonde rw’abaragwa b’ingoma y’ibwami. Ni umwuzukuruza wa munani w’umwamikazi Elizabeth II. Meghan Markle wakunzwe n’imbwa z’ibwami yashyizwe mu bitabo bw’u Bwongereza ku wa 19 Gicurasi 2018, ku munsi w’ubukwe.  

Yarongowe n’igikomangoma Harry akaba umuhungu wa Nyakwigendera igikomangomakazi Diana akaba kandi umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth wa kabiri. Ubukwe bwa Prince Harry na Meghan Markle bwari bubereye ijisho.

Meghan avuga ko yagiye yumva ko 'abana bahinduka uko bagenda bakura'.

Meghan akiri muto yafotowe ateruwe na se Thomas Markle.

Prince Harry akiri muto yafotowe ateruwe na Nyina, Diana.

Meghan na Harry berekanye umwana wabo.


royals

Umwana wa Meghan Markle yishimirwa na nyirakuru, sekuru ndetse n'umwamikazi w'u Bwongereza

Umwamikazi Elizabeth ni we muntu wa mbere ubwirwa ko umwana yavutse mu muryango w'i Bwami

AMAFOTO: The Mirror/Associated Press/BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND