RFL
Kigali

The Ben azasoza umwaka wa 2018 ataramira muri Uganda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/12/2018 9:35
1


The Ben ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bihugu by'abaturanyi. Kuri ubu The Ben yamaze gutangaza ko azasoza umwaka wa 2018 ataramira mu gihugu cya Uganda aho afite igitaramo tariki 31 Ukuboza 2018.



Nk'uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko azataramira muri Uganda tariki 31 Ukuboza 2018 mu gitaramo kizabera i Kampala muri Hotel ya "The Pearl of Africa". Kwinjira muri iki gitaramo kizaririmbamo The Ben gusa ntabwo ari ibintu bizaba bihendutse cyane ko aha macye ari amashilingi 50,000 mu gihe imyanya y'icyubahiro bizaba ari 100,000 by'amashiringi ya Uganda. Icyakora abazishyura mbere bazagabanyirizwa cyane ko imyanya isanzwe itike izaba igurishwa amashiringi 40,000 mu gihe imyanya y'icyubahiro izaba igura 80,000 by'amashiringi ya Uganda.

The Ben

The Ben agiye gusoza umwaka ataramira muri Uganda

Iki gitaramo The Ben agiye gukorera muri Uganda kije mbere y'uko uyu muhanzi usanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amurikira mu Rwanda album ye ya gatatu mu gitaramo kizaba muri Kamena 2019 kikazabera i Nyamirambo muri Stade Regional.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Courage The Ben,Uwiteka ayobore intambwe zawe. Ntegerezanyije amatsiko iyo album.





Inyarwanda BACKGROUND