RFL
Kigali

The Mirror Hotel: Hateguwe igitaramo 'Fashion Christmas Party' kizitabirwa n'ibyamamare mu kumurika imideri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2018 19:58
0


Mu rwego rwo kwifuriza abanyarwanda n'abakiriya bayo muri rusange noheli nziza, The Mirror Hotel iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali yabashyize igorora ibategurira igitaramo cy'uburyohe cyatumiwemo inkumi n'abasore b'ibyamamare mu kumurika imideri.



Iki gitaramo kizaba tariki 24/12/2018 kibere i Remera muri The Mirror Hotel kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza mu rucyerera rwa Noheli. Ni igitaramo cyiswe 'Fashion Christmas Party' kizitabirwa n'abantu b'ibyamamare mu kumurika imideri ba hano mu Rwanda. Hazaba hari kandi aba Dj's batandukanye, abahanzi na Live Band izasusurutsa abantu. Nta cyaka cyangwa inyota bizaba bihari kuko Nyamachoma n'ibinyobwa bitandukanye ku mahitamo ya buri wese bizaba bihari ku bwinshi.

Nk'uko Inyarwanda.com twabitangarijwe n'abateguye iki gitaramo, kwinjira ni amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitatu (3,000Frw) ariko ayo mafaranga wishyushye ukaba ugomba guhabwamo icyo ushaka yaba icyo kunywa cyangwa icyo kurya kugeza ya mafaranga ashize. Akandi gashya ni uko abantu bazagura Heineken eshatu bazongezwa indi imwe y'ubuntu. Abazagura Black Label ebyiri bazongezwa indi imwe y'ubuntu. Ku bindi bisobanuro wahamagara iyi nimero ya terefone; 0789532502. 

The Mirror Hotel

Igitaramo kigiye kubera muri The Mirror Hotel i Remera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND