RFL
Kigali

Uganda igiye gutora Nyampinga usimbura Abenakyo wubakiye amateka muri Miss World 2018

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2019 14:29
0


Urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’Igihugu cya Uganda usimbura umukobwa witwa Quinn Abenakyo wubakiye amateka mu irushanwa rya Nyampinga w'isi (Miss World 2018) rugiye gutangira mu cyumweru kiri imbere tariki 20 Gicurasi 2019.



Amarushanwa y’ubwiza muri Uganda ari mu bivugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Mu mezi macye ashize irushanwa ry’abakobwa bafite ikibuno kinini ryaratunguranye riravugwa cyane, abakobwa benshi bahatanira kwambikwa iri kamba.

Ikinyamakuru Chano 8 cyo muri Uganda ku mugoroba w’uyu Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, cyasohoye inkuru ivuga ko mu cyumweru kiri imbere muri Uganda hatangira urugendo rwo gushakisha Nyampinga wa Uganda 2019. 

Iki kinyamakuru kivuga ko umukobwa uzatorwa azambikwa ikamba asimbura Miss Quinn wandikishije amateka akomeye muri Miss World 2018. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye kuri Sheraton Hotel, Brenda Nyanjonjo utegura irushanwa rya Miss Uganda yavuze ko ku mpinduka zizagaragara mu iri rushanwa ndetse n’amatariki y’iki gikorwa.

Nyampinga wa Uganda yabonetse mu bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w'Isi 2018

Yavuze ko umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 27 Nyakanga 2019. Yongeyeho ko abakobwa bazajya mu mwiherero tariki 06 Nyakanga 2019.    

Umwe mu baterankunga b’iki gikorwa, Alibhai yavuze ko umunyamideli w’umunya-Uganda akaba n’umushoramari ukomeye muri Afurika y’Epfo, Zari The Lady Boss azaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka kazatoranya Nyampinga wa Uganda.

Yagize ati “Twishimiye ko irushanwa rya Nyampinga wa Uganda rigarutse. Ni ku nshuro ya kabiri dutera inkunga iki gikorwa kandi dufite byinshi duhishiye abazakurikirana iri rushanwa. Ntabwo nshobora kubabwira byinshi ariko navuga ko Zari ari umwe mu bazatoranya Nyampinga wa Uganda.” 

Quinn Abenakyo ugiye gutanga ikamba ni umwe muri ba Nyampinga ba Uganda bakoze amateka. Yatowe nka Miss World Africa anagera muri batanu bahataniye ikamba rya Miss World 2019 ryabereye mu Bushinwa.  

Quinn yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2018/2019 ahigitse abakobwa 22 bari bahanganye asimbura Leah Kagasa wari ugifite iri ikamba mu myaka ibiri. Ibi byatewe n’imitegurire y’iri rushanwa, abaritegura bavuga ko banozaga.  

Yatowe mu ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2018. Yagaragiwe n’ibisonga bibiri Tyra Margach wabaye igisonga cya mbere ndetse na Ahebwa Patience Marta wabaye igisonga cya kabiri.

Miss Quinn Abenakyo agiye gutanga ikamba





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND