RFL
Kigali

Umuhanzi Elisha Kwihangana mu banyempamo bazahagararira u Rwanda mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2019 14:15
1


Umuririmbyi Elisha Kwihangana [Elisha The Gift] watsinze mu irushanwa ryiswe ‘Hanga higa’ ritegurwa n’umuhanzikazi akaba n’umunyamategeko Alain Mukuralinda, yashyizwe ku rutonde rw’abazahagararira u Rwanda muri Kenya mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’.



Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 07 Kamena 2019 ni bwo Elisha Kwihangana yahamagajwe nimero yo mu gihugu cya Kenya amenyeshwa ko ari ku rutonde rw’abatoranyijwe bazahagararira u Rwanda mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ rigiye kubera muri Kenya.

Uyu muhanzi ni umwe mu imfura z’irushanwa ‘Hanga higa’ ryashakishije impano igihe kinini. Amaze gushyira hanze indirimbo nka ‘Nyiramwiza’ yamutambukije mu irushanwa, ‘Undabure’, ‘Wa ndoto’, ‘kubibero’, ‘Malikiya’ n’izindi.    

Yiyandikishije mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ kuya 15 Mata 2019. Aganira na INYARWANDA, Kwihangana yavuze ko kuba yaratambutse mu irushanwa abicyesha indirimbo ye yise ‘Nyiramwiza’ yaririmbye ahatanira guhagararira u Rwanda.  

Yavuze ko yahamagawe n’umukobwa amushimira ko yabashije kwitwara neza ariko kandi anamubwira gukomeza kwitegura neza kugira ngo azabashe kwitwara neza mu cyiciro cya nyuma.

Yahamije ko afite icyizere cyo kwitwara neza mu irushanwa ashingiye ku bunararibonye yavomye mu marushanwa y’andi yahatanyemo akegukana ibihembo. Yongeyeho ko atewe ishema no guhagararira u Rwanda kandi ko azitwara neza. 

Yagize ati “…Nizeye ko nzahagarira neza igihugu cyanjye. Nta bwoba mfite kubera ko ‘competition’ ndabimenyereye kuko si yo ya mbere naba ngiyemo nkatsinda.

“Ibyo nabyo bimpa icyizere cyo kuba nakora cyane kuko niba wibuka ‘competition’ yigeze kuba ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu 2016 nayo ninjye wayitsindiye igihembo ndagihabwa.” 

Yungamo ati “No kugira ngo njye muri ‘Hinga higa’ ni uko nakoze nabwo nkatsinda. Icya mbere ni ukwitegura neza kandi sinumve ko ari ibintu byoroshye kuko nziko guhura n’ibihugu nkabiriya ari ibintu bitoroshye. Mfite icyizere cy’uko ngomba guhagararira igihugu cyanjye neza.”


Uyu musore agomba kuva mu Rwanda kuya 22 Kamena 2019 yerekeza muri Kenya aho amarushanwa ‘East Africa’s Got Talent” agomba kuba Tariki 25 Kamena 2019. 

Ni abanyempano 120 bazaba bahatanira miliyoni 45 Frw. Aba batoranyijwe mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania. Buri gihugu cyakuwemo abanyempano 30.

Umuyobozi w’Irushanwa rya East Africa Got Talent, Lee Ndayisaba yabwiye INYARWANDA, ko batangiye guhamagara ababashije gutambuka mu irushanwa kandi ko ari igikorwa bazasoza kuya 10 Kamena 2019.

Guhitamo abanyempano bazahagararira u Rwanda byabaye kuwa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019. East Africa’s Got Talent [EAGT] ni irushanwa rishakisha impano mu ngeri zitandukanye. Rimaze kuba ubukombe mu gukurikirwa n’umubare munini w’abanyuzwe n’impano zimurikwamo.

Kwihangana yatoranyijwe mu banyempano bazahagararira u Rwanda mu irushanwa 'East Africa's Got Talent'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Methuselah saxo4 years ago
    All Rwandans we have to support them Elisha (kwihagana ) nabandi bazaryana





Inyarwanda BACKGROUND