RFL
Kigali
5:22:19
Jan 9, 2025

Umuhigo wa Tom Close wagizwe umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2019 16:45
0


Umunyamuziki, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuganga, Dr. Muyombo Thomas [Tom Close], ari mu byishimo bikomeye bishibuka ku nama y’Abamanisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2019, yamugize umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).



Yabwiye INYARWANDA ko inkuru y’izamurwa rye mu kazi yamugezeho akibyuka mu gitondo cy’uyu wa kane tariki 04 Mata 2019. Avuga ko yohererejwe na benshi ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; abandi bamwoherereza “screenshot” bamumenyesha inkuru nziza.  

Ikigo yahawe kuyobora kiri mu nshingano z'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC. Dr.Muyombo Thomas yatangaje ko nk’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali agiye gufatanya n'abo bakorana kugira ngo batange umusaruro wishimirwa na benshi. Yavuze kandi ko muri “RCBT-Kigali” harimo abakozi bamaze igihe kinini bafite uburambe bo kubakiraho.

Yakomeje ati “…Ngiye gufatanya n’abandi kuko kariya ni akazi gakorwa n’abantu benshi batandukanye. Harimo abantu buriya bakoramo no kuva cyera cyane kuva muri za 80’ bagikoramo bafite ‘experience’ nyinshi." 

“Ni ukugerageza gufatanya na bo kugira ngo tugire byinshi twongera duhindure hagamijwe kugira ngo tubone amaraso menshi meza kandi yujuje ubuziranenge yo gukoresha kwa muganga.”

Yakomeje avuga ko Perezida Kagame wamugiriye icyizere azaharanira kutamukoza isoni ahubwo agakora agamije kuramira ubuzima bwa benshi bakeneye amaraso.

Ati “ Paul Kagame ni “role model” wanjye na ‘generation’ yacu muri rusange. Ni amahirwe nahawe yampaye nzagerageza kuyakoresha neza ku buryo ntazamukoza isoni ndetse nzabasha kuramira ubuzima bw’abarwayi kwa muganga nuzuza inshingano zanjye nyine nshaka amaraso ahabwa abarwayi.”

Tom Close yagizwe Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Tom Close avuga ko na mbere hose yifuzaga gukora ahantu hatanga umusaruro mu guhindura ubuzima bw’abantu. Yongeraho ko muri iki kigo ‘iyo amaraso yabonetse umusaruro uba wabonetse’. 

Ati “…Kuba tuyabona abarwayi bo kwa muganga bayakenera bayabona ni ikintu gishimishije. Ni ahantu umuntu abasha no kwaguka akaba yakura agatera imbere. Nteye indi ntambwe. Ni ikintu gishimishije nashimira n’Imana!”    

Yakomeje ati “…Iyo ushatse umuti buri munsi ibitaro bikaza kuwushaka biwushyiriye abarwayi iyo ni “satisfaction” ya mbere y’uko umuntu aba ari gukora ikintu gifite “impact” ku buzima bwa bantu." 

Yihaye intego yo gukora akazi ashinzwe neza akagera ku nshingano ze.  Yasabye abantu bose kwitabira gutanga amaraso kuko ‘amaraso ari umuti kandi nta handi ava uretse mu bantu’

Muri muzika, Tom Close yavuze ko afite indirimbo nyinshi ari gukora, yizeza ko mu bihe biri imbere azazigeza ku bakunzi be. Tom Close kuya 15 Ukuboza 2018 yashimwe n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame ubwo yasozaga amarushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi, avuga ko yashikamye ku mpano ye y’umuziki abijyanisha no kwiga ndetse n’umwuga w’ubuganga amazemo igihe.

Yashimye Tom Close agira ati "Mwumvise abatuganirije barimo ‘Dr .Tom Close’; wubatse kandi neza, wize ubuganga, ariko ntibyamubuza no gukurikirana izindi mpano afite.”

Tom Close w'imyaka 34 y'amavuko ni umuhanzi, umuganga akaba n’umwanditsi w’ibitabo. Mu myaka yambutse yamuritse ibitabo 20 yandikiye abana, yanahaye kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya Kigali. Ni we muhanzi wegukanye ku nshuro ya mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).

Indi nkuru bifatanye isano: Madamu Jeannette Kagame yashimye Tom Close washikamye ku mpano ze

REBA HANO INDIRIMBO 'NI WOWE NDEBA' YA TOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND