RFL
Kigali

Umunezero wa Bishop Rugagi nyuma y’aho Shanitah yahanuriye yegukanye ikamba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2019 21:00
2


Bishop Rugagi Innocent Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel church mu Rwanda, yandikanye ishimwe afite ku Mana nyuma yuko Umunyana Shanitah yahanuriye yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.



Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 09 Nzeri 2019 ni bwo Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ahigitse abakobwa 14. Yahembwe Miliyoni 1 Frw anahabwa itike yo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rizabera muri Poland mu Ukuboza 2019.

Mu 2018 ubwo yari mu bakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018, Bishop Rugagi Innocent yamuhanuriye ko azegukana ikamba. Ntiyegukanye ikamba gusa yabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018.

Nyuma y’uko yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, Bishop Rugagi yanditse ku rukuta rwa Facebook ashima Imana yafashije Umunyana Shanitah kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yavuze ko uyu mukobwa afite umuco, ubupfura, ubwitonzi hejuru y’ibyo akaba yubaha Imana. Ashingiye kuri ibi ngo byari bikwiye ko Imana imunezeza kuko yabiharaniye ikamufasha kubigeraho.

Soma:Miss Rwanda 2018-Bishop Rugagi yasengeye Umunyana Shanitah amwaturaho gutwara ikamba

Uyu mukozi w’Imana yanabwiye Shanitah ko hari indi ntera Imana izamugezaho. Ati “Byari bigukwiye ko Imana ikunezeza kuko wabiharaniye kandi ibikugejejeho si aho gusa ahubwo hari ahandi uzegezwa nayo. Nejejwe no kuvuga ngo ‘Congratulations’.”

Yasabye Imana y’amahoro gukomeza kuba imbere ya Shanitah kuko uyiringiye adakorwa n’isoni. Yasabye kandi Imana guha umugisha ababyeyi ba Shanitah ‘badahwema kugaragaza kwizera kubarimo no gushikama ku Mana bemenye’.

Yavuze ko Shanitah amuhoza mu masengesho ye kandi ko ari umukobwa we mu by’umwuka. Ati “Imana iguhe umugisha.”


Bishop Rugagi yashimye Imana yafashije Shanitah kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hhhhhhhhh4 years ago
    Bishop Gafaranga nibi ahora avuga ubu Rugagi abona turibigoryi ibyo yavuze byari Miss Rwanda biranga none ngo yarahanuye ubuse ababa aba miss bose baba bahanuriwd mujye mureka kwihamagara
  • Brown4 years ago
    Aba bagabo rwose bakwiye kumenya ko Imana tadusezeraniye ubutunzi n'imigisha byo kwisi gusa. Ukorera Imana ntago Arusha abatayikorera amahirwe n'ubutunzi byo muri iyi isi. Icyo aba abarusha ni umutima unyuzwe. Ikindi kdi Yesu yaravuze ati ntimukaagire umuntu wo mwisi mwita data kuko so ari umwe wo mu ijuru. Ibi bintu rero bazanye ngo bya spiritual fathers, daughters,.... Bitondew otherwise Imana ntago izabihanganira





Inyarwanda BACKGROUND