RFL
Kigali

Umunya-Ghana wayoboye ibirori by’ubukwe birenga 200 yatumiwe kuyobora ‘The East African Wedding Show’ izabera i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/02/2019 14:38
0


Umugabo witwa ,Kwesi Pratt Yamoah, ufite inkomoko mu gihugu cya Ghana usanzwe ayobora ibirori by’ubukwe yatumiwe mu birori ‘The East African Wedding Show’ bikomeye bizerekanirwa ibikenerwa n'abageni mu bukwe bizabera muri Kigali Convention Center, kuya 09 -10Gashyantare 2019.



Umunya-Ghana ,Kwesi Pratt Yamoah, azwi ku izina rya Myster Pratt. Amaze kuyobora ibirori by’ubukwe birenga 200. Yatumiwe kuzayobora umuhango uzerekanirwa ibikenerwa mu bukwe mu birori byiswe ‘The East African Wedding Show’ ni umurimo azafatanya n’umuhanzikazi Aline Gahongayire [alga_Love].

Mu gihe amaze ayobora ibirori by'ubukwe, yagize izina rikomeye atumirwa mu birori by’ubukwe birenga 200 byabereye ku mugabane wa Afurika muri Ghana, Nigeria n’ahandi, yambutse imigabane agera no mu Bufatansa ndetse no muri Netherlands.         

Yabwiye INYARWANDA, ko yishimiye kuba yaratumiwe kuyobora ibirori ‘The East Africa Wedding Show’ bizabera i Kigali. Yagize ati “ Nishimiye bikomeye kuba ngiye kuyobora ibirori by’ubukwe bizabera i Kigali. Ni iby’igiciro kinini kuri njyewe kuko ni ibirori bizahuza abantu mu ngeri zitandukanye’.

Yavuze ko izina rye ryatumye akora na benshi mu birori by’ubukwe bwe, yizeye ko no mu birori ‘The East African Wedding Show’ azafasha benshi bazabyitabira kugira umunsi mwiza w’umunezero. Yongeraho ko afite ikipe kinini bakorana mu gutuma ibirori batumiwemo biba umwihariko kandi bikagenda neza. 

Uyu mugabo ukora uko ashoboye abakundana bagasigarana urwibutso rw’urukundo, afite impamyabumenyi ya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Ghana akagira na ‘masters’ yakuye muri Webster University.  

Ibi birori byiswe ‘The East African Wedding Show’ bizerekanirwamo ibikenerwa n’abageni, bizahuza ababarizwa mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Nigeria ndetse no muri Ghana.

Bizerekanirwamo imideli, ibikoreshwa mu bukwe, guhuza abakenera serivisi n’abazitanga mu bukwe, kugaragaza imyambaro y’imico itandukanye, abakora ‘cake’, abakora ‘make-up’ ndetse hazaba harimo no kugaragaza imodoka zitwara abageni.

Indi nkuru bifitanye isano: Gahongayire azayobora ibirori 'The East African Wedding Show'

Umunya-Ghana watumiwe kuyobora ibirori 'The East African Wedding Show'.

Amaze kuyobora ibirori by'ubukwe birenga 200.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND