RFL
Kigali

Umunya-Zambia Roberto ategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2019 20:15
0


Roberto Banda [Roberto] wahesheje ikuzo umuziki wo muri Afurika yo Gahati, ategerejwe i Kigali aho azamurikira amashusho y’indirimbo ye ‘Beautiful’ aherutse gushyira hanze. Agarutse i Kigali nyuma y’imyaka ine yari ishize aririmbye mu gitaramo cyiswe ‘Arthur Amplified’.



Roberto wakunzwe mu ndirimbo ‘Amarula’ aje i Kigali ku butumire bwa Rubakuza Pius waryubatse nka Dj Pius. Azagera i Kigali kuya 08 Kamena 2018 yitabiriye igikorwa cyo kumurika amashusho y’indirimbo ye ‘Beautiful’. Iki gikorwa cyateguwe na 1K Entertainment ihagaragariwe na Dj Pius.

Aganira na INYARWANDA, Umuyobozi Mukuru wa 1K Entertainment, Dj Pius yemeje ko Roberto azagera mu Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha aje kumurikira abanyarwanda amashusho y’indirimbo ye ‘Beautiful’.

Yongeyeho ko nawe azamurikira abakunzi be amashusho y’indirimbo ‘Homba homboka’ aherutse gushyira hanze.

Yagize ati “…Roberto azagera i Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru kiri imbere. Azaba aje kumurikira abanyarwanda amashusho y’indirimbo ‘Beautiful’ aherutse gushyira hanze. Nanjye nzamurika amashusho y’indirimbo yanjye ‘Homba homboka,”

Yavuze ko iki gikorwa kizabera Wakanda Club Kabeza. Amashusho y’indirimbo ‘Beautiful’ ya Roberto amaze kurebwa n’abantu 140, 557 mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Ni mu gihe amashusho y’indirimbo ‘Homba homboka’ ya Dj Pius amaze kurebwa n’abantu 29,991 mu minsi itatu imaze ku rubuga rwa Youtube.

Dj Pius yatumiye Roberto i Kigali

Kuya 04 Mata 2019, Roberto yatangarije INYARWANDA, ko indirimbo yise ‘Beautiful’ yanakoreye amashusho, yayanditse yishyize mu mwanya w’umuntu ushima umukunzi we biturutse ku kuba mu gihe bamaranye yaramuhinduriye ubuzima mu nguni zose.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HOMBA HOMBOKA' YA DJ PIUS

Mu 2009 nibwo bwa mbere Roberto yakandagije ikirenge cye ku butaka bw’u Rwanda. Icyo gihe yari kumwe n’umuvandimwe we General Ozzy amufasha mu bijyanye n’imiririmbire.

Muri uyu mwaka nibwo Ozzy yari agezweho abicyesha indirimbo ye ‘Potential’ yakoranye n’itsinda rya Radio&Weasel. Urugendo Roberto yakoreye mu Rwanda rwasize agiranye imikoranire ya hafi na Deejay Pius.

Mu 2015 yakiriye telefoni iva mu Rwanda asabwa gutaramira i Kigali mu gitaramo cy’urwenya no kuririmba hamurikwa alubumu y’itsinda ‘Two 4real’. Icyo gihe Roberto yari akunzwe mu ndirimbo ‘Amarulah’ yamwaguriye imbago agera no mu bindi bihugu bya Afurika ashakisha amafaranga. 

Indirimbo ye ‘Amarulah’ yageze kure! Yacuranzwe kuri Radio, Televiziyo, mu bitaramo, mu tubyiniro n’ahandi ihesha icyubahiro nyirayo.

Roberto yatwaye ibihembo bikomeye mu muziki yisunze injyana ya R&B, akaba umwanditsi w’indirimbo ukomeye, Dj kuri Radio na ‘Producer.

Yatangiye urugendo rw’umuziki mu 1996, akora alubumu zikomeye anaririmba mu birori bya American Grammy Awards. 

Ari mu bahanzi kandi bahataniraga ibihembo bya HiPipo Awards byatangiwe muri Uganda kuya 16 Werurwe 2019. Yari ahatanye mu cyiciro ‘Best song southern Africa’  afite indirimbo ‘Contolola’ yakoranye na Patoraking.  

Yashinze inzu y’umuziki yise Bratha Hood Music aho akorera umuziki n’umuvandimwe we General Ozzy. Akunzwe mu ndirimbo ‘African woman; na  ‘Beautiful’.

Yanakoranye indirimbo n’abahanzi bafite amazina akomeye nka Knowless Butera wo mu Rwanda [Bakoranye indirimbo bise ‘Te amo], Vanessa Mdee, Patoraking...

Roberto azamurikira i Kigali amashusho y'indirimbo ye yise 'Beautiful'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOMBA HOMBOKA' YA DJ PIUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND