RFL
Kigali

Umunyarwenya Salvador n’umukunzi we bakoze ibirori gakondo biyereka imiryango yombi - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2019 12:25
0


Umunyarwenya w’umunya-Uganda uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Patrick Idringi waryubatse nka Salvadoe, we n’umukunzi we Daphine Frankstock biyeretse imiryango yombi mu birori gakondo byabereye mu Ntara ya Mityana.



Ibi birori byabaye kuri iki cyumweru tariki 02 Kamena 2019.

Salvador yageze kwa Sebukwe aherekejwe n’inshuti ze Andrew Kyamagero, umuhanzi A Pass, Balam Barugahare, Chiko, Vince Musisi n’abandi. Bombi barateganya kwambikana impeta y’urudashira mu minsi iri imbere. Salvador na Daphine basanzwe bafitanye abana babiri mu gihe cy’imyaka itanu bamaranye mu munyenga w’urukundo. 

Yari yambaye ikazu y’abayisilamu y’ibara ry’umweru, ikote ryiganjemo ibara ry’umukara. Umukunzi we yari yambaye ikanzu ndende y’ibara ry’umweru agaragaza akanyamuneza ko kurushinga n’uwo yakunze.

Umunezero uhebuje kuri Salvador n'umukunzi we biyeretse imiryango

Chimpreprots yanditse ko uwari uhagarariye umuryango w’umukobwa Daphine yavuze ko “kuba mwahisemo kugaruka mu muryango nyuma y’igihe kinini muhawe ikaze!’.  Salvador yashyize ibiganza bye ku rutugu rw’umukunzi we maze baturirwaho imigisha. Ibi birori kandi byaranzwe n’imbyino gakondo bishimira urugo ruhawe umugisha n’ababyeyi.  

Daphine ikanzu yari yambaye y’ibara ry’umweru isa neza n’iyambawe n’umwamikazi Victoria mu kinyejana cya 19 ubwo yakoraga ubukwe na Prince Albert mu 1840. Iyi kanzu yakomeje kwamamara kugeza n’ubu. Salvado na Daphine basabwa gukomeza gushyigikirana kandi bakunga ubumwe.  

Chimpreports ivuga ko muri ibi birori kandi Salvador yanyuzaga agasetsa ababyitariye, kandi ko byanasusurukijwe n’umuhanzikazi Lady Jasmine ukizamuka.

Salvador aheruka i Kigali mu iserukiramuco ‘Seka Fest’, kuya 31 Werurwe 2019.  

Ni umunya-Uganda kavukire. Yakuriye ahitwa Ombokolo mu birometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Agace yavukiyemo akunze kugarukaho cyane mu biganiro by’urwenya akorera ahantu hatandukanye.

Ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime, wanakoze mu itangazamakuru ari umukozi wa 91.3 Capital FM. Impano ye yatangiye kumukirigita ubwo yabaga uwa kabiri mu biganiro ‘MNET reality Tv series’.

Niwe washinze itsinda ‘The Crackers’ ryanyeganyeje umujyi wa Kampala igihe kinini.


Muri ibi birori gakondo Salvador yashyigikiwe n'inshuti ze

Salvado n'umukunzi we bahawe impano


Bombi basanzwe bafitanye abana babiri

AMAFOTO: Chimpreports/Howwe.biz





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND