RFL
Kigali

Umwali Sandrine ari imbere mu majwi y’ibanze y’abahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2019 12:32
0


Umukobwa witwa Umwali Sandrine [Nimero 11] ari imbere y’abandi bakobwa 19 mu majwi y’ibanze y’abahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 aho kugeza ubu afite amajwi 7,046 akaba akurikiwe na Magambo Yvette ufite amajwi 6,895.



Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 batangiye gutorwa binyuze ku itora ryo kuri SMS guhera ku wa 16 Kanama 2019. Abakobwa batanu ba mbere bazagira amanota menshi baziyongera ku icumi bazatoranywa n’Akanama Nkemurampaka bajye muri ‘boot camp’.

Magambo Yvette yakunze kuza imbere y’abandi muri aya majwi, gusa kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 uri imbere ni Umwali Sandrine. Gutora bizarangira kuya 30 Kanama 2019 hanyuma ku wa 31 Kanama 2019 hamenyekane abakobwa bajya mu mwiherero.

Umwali Sandrine w'imyaka 23 y'amavuko akaba areshya na metero imwe na centimetero 65', yabwiye INYARWANDA, ko nta banga ryihariye yakoresheje kugira ngo abe ari ku mwanya wa mbere ahubwo yashishikarije inshuti n'abavandimwe ku mutora. Yavuze ko n'ubwo ahatanye na benshi mu bakobwa bw'ubwiza, yizeye gutwara ikamba.

Ati "Nta banga ryihariye. Nabwiye inshuti n'abavandimwe bakomeje kuntora. Mu ijoro nari narebye nsanga mfite mu bihumbi bitandatu ahubwo ntunguwe no kwisanga ku mwa wa mbere. Ni irushanwa ariko kandi nifitiye icyizere nshobora kwegukana ikamba."

Umwali Sandrine ku isonga mu majwi y'ibanze y'abahataniye ikamba

Amazina asanzwe azwi mu marushanwa y’ubwiza nka Umunyana Shanitah [Nimero 18] wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, ari ku mwanya wa karindwi aho afite amajwi 2, 143.

Ni mu gihe Umutoniwase Anastasia [Nimero 17] wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ari ku mwanya wa cumi aho afite amajwi 1, 066.

Umufite Anipha afite amajwi 221, Uwase Aisha afite amajwi 20, Umukundwa Clemence afite amajwi 454, Mutoni Queen Peace ari ku mwanya wa kane n’amajwi 3, 453.

Abakobwa icumi ba mbere ni: Umwali Sandrine afite amajwi 6,858; Magambo Yvette 6, 859, Gihozo Alda 3,561, Mutoni Queen Peace 3,453, Uwababyeyi Rosine 3,257, Neema Nina 2,452, Umunyana Shanitah 2,143, Nsabayezu Akanyana Leatitita 1, 704, Umwali Bella 1, 565 na Umutoniwase Anastasia ufite amajwi 1,066.

Abakobwa 15 bazajya mu mwiherero nabo bazatangira gutorwa ku wa 01 Nzeri 2019 bisozwe ku wa 06 Nzeli 2019. Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 07 Nzeli 2019.

Umwali Sandrine ari imbere mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Supranational Rwanda 2019

Sandrine avuga ko yifitiye icyizere cyo kwegukana irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Magambo Yvette ari ku mwanya wa kabiri

Mutoni Queen Peace ari ku mwanya wa kane

Soma: Amafoto y'indobanure n'uko waha amahirwe abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND