RFL
Kigali

UR-Nyarugenge: Igitaramo kizwi nka Freaky Friday kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 3

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/05/2019 23:44
0


Freaky Friday ni igitaramo kimaze kubaka izina muri Nyarugenge Campus mu cyahoze cyitwa KIST, gitegurwa na DJ Mallick ku bufatanye na Nyarugenge-URSU (University of Rwanda student union) kigiye kuba kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019 ku nshuro yacyo ya 3.



Freaky Friday ni igitaramo cyaje kimeze nk'igisubizo muri iyi kaminuza idakunze kubamo ibitaramo by’imyidagaduro byateguwe n'abanyeshuri. Igitekerezo cy'iki gitaramo kiba mu ma seasons cyazanywe na Dj Mallick usanzwe nawe wiga muri iyi kaminuza ya Nyarugenge mu mwaka wa gatatu akaba yiga muri Faculty ya 'Electronics and telecommunication engineering'. 

DJ Mallick yatangarije Inyarwanda.com ko igitekerezo yakigize ubwo yavaga muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye aho yize umwaka wa mbere aza kuza muri College ya Nyarugenge asanga imyidagaduro muri iyi kaminuza isa n'iri ku rwego rwo hasi, niko gufata icyemezo cyo gutangiza iki gitaramo kiba mu ma seasons. Ubu ikigiye kuba ni season ya 3 izaba kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019 kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.


Freaky Friday ni igitaramo kiba kinganjemo uruvangitirane rw'imiziki ndetse abakitabiriye baba banabyina. Kenshi cyitabirwa n’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza kikaba kibera ku nyubako ya SABE BUILDING iri muri iki kigo. Dj Mallick utegura iki gitaramo yatangeje ko iyi nshuro azaba ari kumwe na mugenzi we Dj CASPI ndetse ngo kizaba kirimo udushya kurenza ibyabanje.

Amakuru Inyarwanda.com icyesha abanyeshuri bo muri iyi kaminuza bitabiriye ibitaramo byabanje kuva byatangizwa, ni uko byitabiriwe ku rwego rwo hejuru ndetse ko byishimirwa cyane byanatumye hategurwa season ya 3. Freaky Friday ku nshuro yayo ya 2 (Freaky Friday season 2) abayitabiriye basusurukijwe n’abanyarwenya bakizamuka bari bayobowe na Joshua umaze kwamamara mu Rwanda nk'umunyarwenya wabigize umwuga.  Kwinjira muri iki gitaramo kigiye kuba ni ubuntu nk'uko bigaragara kuri affiche yacyo bigashimangirwa na Dj Mallick nyir'ukugitegura.   

DJ Mallick wateguye Freaky Friday 


 DJ CASPI uzaza gususurutsa abazitabira Freaky Friday 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND