RFL
Kigali

Urujijo kuri Shene ya Youtube ya Bruce Melodie yavuze ko yibwe ikaba yarahinduriwe izina

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/05/2019 20:00
1


Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie waryubatse mu muziki nka Bruce Melodie, yatangaje ko atahamya neza ko Shene ye ya Youtube yahinduwe ikitwa Afrimax Tv. Avuga ko n’ubwo baba aribo bayitwaye atizeye ko babimwemerera.



Afrimax Tv igaragaza ko yashinzwe ku wa 11 Kamena 2018. Ikurikirwa n’abantu 118, 129.  Shene ya Youtube Bruce Melodie yibwe yari imaze kugira abantu bayikurikira barenga ibihumbi 43. Yari yashyizeho indirimbo ze hafi ya zose.

Ku wa 11 Mutarama 2019, INYARWANDA, yasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “Bwa kabiri Bruce Melody yongeye kwibwa Youtube Channel yashyiragaho indirimbo”.  

Icyo gihe yemeje aya amakuru ati "Turi gushaka uko yagaruka gusa si ibintu byoroshye kandi biri kudutera ikibazo n'igihombo kuko akenshi uwayibye ahita ahindura byose akanahindura izina ryayo ku buryo biba bigoye ko wamenya iyo wari usanganywe."

Uyu muhanzi yakomeje umuziki nk’ibisanzwe ashyira hanze byinshi mu bihangano bikunzwe.  Mu cyumweru gishize ni bwo umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin yabwiye Bruce Melodie ko porogaramu za Kiss Fm zagaragaje ko Shene ye ya Youtube yibwe igahindurirwa izina ikitwa Afrimax TV.

Uncle Austin ari kumwe na Bruce Melodie kwa Made Beat yabimuganirijeho: 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Uncle Austin yavuze ko amezi agiye kuba ane porogaramu za Kiss Fm zerekanye ko Shene ya Youtube ya Bruce Melodie yahinduriwe izina ikitwa Afrimax TV ikorwaho n’umunyamakuru Bac-T.

Yavuze ko Shene za Youtube z’abahanzi zihuzwa na ‘website’ ya Kiss Fm kugira ngo igihe cyose ashyizeho indirimbo cyangwa se indi mishinga bahite babibona. Ngo mu mezi ane ashize ni bwo babonye ko iyitwaga Bruce Melodie yasibweho indirimbo zose ihinduka Afrimax Tv.  

Austin ati “…Twebwe duhuza konti z’abahanzi kuri website yacu ya Kiss FM ku buryo iyo ashyize hanze buri kintu duhita tukibona. Yaba ari indirimbo cyangwa se ikindi. Ngira ngo ni mu mezi atatu ashize ane ndumva yenda kuzura. Ni bwo twabonye konti yahinduye izina yavuye kuba Bruce Melodie yabaye Afrimax TV.

Akomeza avuga ko atari azi neza ko Bruce Melodie yibwe Shene ya Youtube. Ngo bacyetse ko ibyabaye Bruce Melodie na Afrimax Tv bari babiziranyeho. 

Ati “…We ntabwo yari abizi (Bruce Melodie). Njye ntabwo nari nzi ko bamwibye. Twebwe twagize ngo byabaye babiziranyeho….Icyo gihe bari banakoze ‘interview’ ya Sparks atuka njyewe na Kiss FM …Twabonye ‘notifications’ ivuga ko konti ya Bruce Melodie yahindutse yiswe ‘Afrimax TV’.. Nawe ubwe ntabwo yari abizi.”  

Bruce Melodie anyuranya imvugo:  

Bruce Melodie wibwe Shene ya Youtube yari yatangiye gushyiraho ibihangano birimo n’indirimbo ye ‘Blocka’, yabwiye INYARWANDA ko ataramenya neza ukuri kw’ibivugwa kuko ngo abari kubivuga hari ubushakashatsi babikoreye.

Yagize ati “Ntabwo ndamenya neza. Abantu bari kubivuga uko babyumva cyangwa se hari ubushakashatsi bakoze ariko njye sindamenya neza ukuri.”  Yavuze ko kuba Uncle Austin yarabimuganirije bitatuma yemeza neza ko koko Afrimax Tv ari Shene ye yahinduwe. Yagize ati “..Ntabwo nahita nemeza we n’uko yakoze ubushakashatsi bwe arabibona ariko nta kimenyetso gifata ndabona.”

Yungamo ati “Ibaye ariyo nanjye nakumirwaho. Maze iminsi mpuze ntabwo nabashije kuvugana na bo kuko Uncle Austin yabimbwiye ejo bundi ubu ngubu ndacyari mu kazi”.  

Bruce Melodie aganira na City Radio mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2019, yemeje ko ibivugwa ari ukuri ariko ko adashaka ko bijya mu itangazamakuru ashingiye ku kuba hari umushinga urimo amafaranga agiye gukorana na Afrimax Tv mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Ndamutse mbyinjiyemo aka kanya nkatangira kubagendaho iyo project ntabwo twaba tukiyikoze. Wowe ufata urahande (abwira umunyamakuru) rwa Uncle Austin njyewe wirinde kumvugamo.”

Bac-T yirinze kuvuga amabanga y’akazi: 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bac-T umunyamakuru wa Afrimax TV,  yavuze ko ibivugwa atari ukuri kandi ko atavuga amabanga y’akazi. Ati “Izo nkuru ntabwo zibaho (abisubiramo). Nshatse kuvuga ko Afrimax ni Afrimax (akubita agatwenge). Kbs rwose. Ahubwo njyewe sinzi ukuntu bimeze …Ayo ni amabanga y’akazi ariko uko biri kose ntabwo ari iya Bruce Melodie.  

Abajijwe niba Afrimax TV batayifashisha nk’igikoresho cyo gusebya abandi bahanzi nyarwanda, yavuze ati “Ntabwo ari uko ng’uko. Ntabwo byakunda”.

Avuga ko Afrimax TV imaze amezi ane. Mu kiganiro yagiranye na City Radio, Bac-T yabajijwe umubare w’abantu yatangiranye na bo kuri Shene ya Youtube asubiza ko yatangiye nta muntu numwe afite ariko kandi yongeraho ati “Njyewe nyitangira hariho ibihumbi 10 hari ibanga ry’akazi nakubwira.” 

Hari amakuru avuga ko Afrimax Tv ifitwe mu maboko na Producer Nameless ndetse ko Bruce Melodie ari umunyamigabane. Amakuru atangwa na Uncle Austin, ahamya ko Afrimax Tv yatangiye gushyiraho ibiganiro Shene ya Youtube ikitwa Bruce Melodie.

Shene ya Youtube ya Bruce Melodie yagaragaza ko yasibwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Didier4 years ago
    ishyari mufite ... uncle Austin ugira ishyari ninayo mpanvu wikina gusa .......





Inyarwanda BACKGROUND