RFL
Kigali

Victor Rukotana yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo “Warumagaye”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/04/2019 14:43
0


Umuhanzi Victor Rukotana yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo yise ‘Warumagaye’. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo nyarwo hagati y’abakunda, ifite iminota itatu n’amasegonda 29’.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘warumagaye’ yayobowe na Alain Alvin. Rukotana yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo ‘Promise’, ‘Mama cita’, Sweety love’ n’izindi. Iyi ndirimbo ikaba yaranditse na Sosthene usanzwe wandikira benshi mu bahanzi.

Rukotana uri gufasha na The Management ya Uncle Austin, yabwiye INYARWANDA ko ‘warumagaye’ ari indirimbo ‘yatangiye gukorwa mu mpera za 2018. Ntabwo ari njye wayanditse, yanditswe n’umusore witwa Sosthene, umunyempano uri mu Rwanda wihishe ariko w’umwanditsi mwiza. Ariko ni njye wari wampuhaye igitekerezo.”

Muri iyi ndirimbo bakubiyemo inkuru y’urukundo nyarwo. Ati “Njye naririmbaga urukundo rw’ukuri, gukunda umuntu uko ari, kuko hari naho ndirimba mvuga nti  ‘ese waba ukennye wakira ugahita wibagirwa umuntu mwakundanaga.”

Soma: Victor Rukotana yavuze ku ndirimbo "warumagaye" yasohoye.

Rukotana washyize hanze amashusho y'indirimbo "warumagaye".

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WARUMAGAYE' YA VICTOR RUKOTANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND