RFL
Kigali

VIDEO: Liza Kamikazi yavuze iyerekwa yagize atwite ryamwemeje gukorera Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/05/2019 13:33
1


Umuhire Solange waryubatse nka Liza Kamikazi yatangaje ko ubwo yari atwite muri 2012 yagize iyerekwa yumva ijwi ry’umwana w’umukobwa rimubwira ko Imana ariyo yonyine isana imitima ishenjaguritse, kuva ubwo atangira inzira y'agakiza yiyemeza kwiyegurira Imana.



Ibi Liza Kamikazi yabitangirije mu gitaramo cyiswe ‘Victorious album launch’ Kingdom Of God Ministries yamurikiyemo alubumu y’indirimbo 10 z’amashusho, cyabaye mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019, kibera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni cyo gitaramo cya mbere Kamikazi yaririmbyemo kuva yakwinjira byeruye mu muziki wo kuramya noguhimbaza Imana. Yavuze ko kuba yaratumiwe mu gitaramo cy’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari ku bw’impamvu nyinshi zitandukanye. Avuga ko kimwe muri ibyo ari uko yakoranye urugendo n’Imana kugeza ubwo yemeje umutima we ko agomba kuyegurira ibye byose akava mu muziki w’isi (secular) akajya mu muziki uyiha ikuzo.

Imbere y’abari bitabiriye iki gitaramo, Kamikazi wakunzwe mu ndirimbo ‘Rahira’ yakoranye na The Ben, yavuze ko hari byinshi byatumye yemerera gusiga ibye agakorera Imana ariko ko urufatiro rwa byose ari iyerekwa yagize ubwo yari atwite inda y’umwana w’umukobwa yise Sheza, nawe wari muri iki gitaramo.

Liza Kamikazi yishimiwe bikomeye mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries

Yavuze ko muri 2012 ubwo yari aryamye ku gitanda atwite yumvise ijwi ry’umwana w’umukobwa amuririmbira amubwira ati ‘Niwe wenyine usana imitima ishenjaguritse’. Ngo yari hagati y’ibitotsi no gukanura, abyutse abitekerezaho yumva ko ari Yesu/Yezu wamugendereye.

Ati “…Nari ndyamye igihe kimwe ngira iyerekwa ntasinziriye ariko nsa nk'uri maso hafi yaho nari ndyamye ku gitanda haza akana k’agakobwa kari ku ndirimbira karavuga ngo ‘niwe wenyine usana imitima ishenjaguritse’ noneho ndabyumva nkangutse kuko nari ndi hagati y’ibitotsi no gukanura noneho aho mbitekerejeho ndavuga nti ‘ibyari byose uwo ni yesu’”

Ngo nubwo atari umuntu wegereye Imana cyane ariko yari ayizi ayisenga ndetse akayiragiza imirimo y’amaboko ye. Avuga ko yatinze gusobanukirwa n’ibyo yabwiwe n'ijwi ry'umwana w'umukobwa. Ati “...Iryo hishurirwa rero nagize icyo gihe natinze kurisobanukirwa neza. Ibyo byabaye mu 2012 hanyuma mu 2016 nibwo naje gusobanukirwa mu by’ukuri ko njye nk’umwana w’umuntu nta kintu na kimwe mfite cyabasha gusana umutima ushenjaguritse,”

Avuga ko igihe yakoraga umuziki wa ‘secular’ yahoraga asenga asaba Imana kugira ngo ibihangano bye bigarurire benshi ibyiringiro.Yavuze ko mu 2016 ari bwo yasobanukiwe anahishurwa ko ‘akwiye gufata umuziki we akora akawuha Imana ikamukoresha’.

Liza Kamikazi si izina rito mu muziki Nyarwanda, yibukwa na benshi mu ndirimbo z’urukundo n’izakomoje ku buzima busanzwe nka “Nkiri muto”, “Rahira” yakoranye n’umunyamuziki The Ben, “Kirenga”, “Iyizire” yakoranye na Mike Karangwa n’izindi nyinshi.

Tariki 03 Kanama 2016 ni bwo yabatijwe mu mazi menshi ahitamo gukurikira Yesu nk’umwami n’umukiza. Ni umuhango wabereye mu itorero New Life Bible church rifite icyicaro ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, abatizwa na Rev Dr Mugisha Charles. Yahise atangira inzira yo gukora indirimbo ziha ikuzo Imana, ashyira hanze indirimbo yise “Ndaje Data”, yasohotse muri 2016,mu minsi ishize yashyize hanze iyo yise‘Indirimbo nshya’. 

Kanda hano urebe amafoto y'igitaramo Kingdom Of God Ministries yamurikiyemo alubumu

Liza Kamikazi yavuze ko iyerekwa yagize mu 2012 ryamwemeje gukorera Imana

Umugabo we n'abana be bamushyigikiye muri iki gitaramo

Yavuze ko hari urugendo yakoranye n'Imana rwatumye ava mu muziki w'isi

REBA HANO UKO LIZA KAMIKAZI YITWAYE MU GITARAMO CYA KINGDOM OF GOD MINISTRIES

REBA HANO UKO KINGDOM YITWAYE MU GITARAMO YAMURIKIYEMO ALUBUMU

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA Pictures

VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isa4 years ago
    Yesu agukomeze mugore mwiza kandi rwose wahisemo neza kumukurikira ntagihombo





Inyarwanda BACKGROUND