RFL
Kigali

Yivuguruje! Miss Mwiseneza Josiane yatangaje ko ari mu rukundo n’umusore w’i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/04/2019 12:54
3


Mwiseneza Josiane w’imyaka 24 y’amavuko wambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity 2019) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, mu kanya kamwe aremera akavuga ko akundana n’umusore ubarizwa i Kigali akandi kanya akabihakana.



Ku wa 21 Mata 2019 Umuramyi Patient Bizimana yakoze igitaramo ‘Easter Celebration Concert 2019’ cyabereye i Gikondo kuri Expo Ground yatumiyemo Alka Mbumba wo muri DRC, Gaby Kamanzi, Simon Kabera, Redemption Voice, Healing Worship Team, Sam Rwibasira, Kanuma Damascene na Shekinah worship team ya ERC Masoro.

Ni igitaramo cyitabiriwe ku buryo bukomeye na benshi barimo na Miss Mwiseneza Josiane w’i Rubengera. Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Miss Popularity 2019 yavuze ko asanzwe akunda Patient Bizimana kuko ari umuhanzi ‘ushenjagura’ umutima we biturutse ku butumwa bw’agakiza anyuza mu bihangano bye.

Yabajijwe kandi n’umunyamakuru wa INYARWANDA niba yaba ari mu rukundo n’umusore, asubiza agira ati: “Oya”. Ku itariki nk’iyi kandi uyu mukobwa yagiranye ikiganiro na Radio Isango Star, avuga ko yishimiye kuba ari umwe mu bitabiriye igitaramo cya Patient Bizimana kandi ko ari umuhanzi akunda.

Miss Mwiseneza yarivuguruje! 

Umunyamakuru Irene Murindahabi yabajije Mwiseneza Josiane ati “Iyi Pasika igusize ufite umuntu ukwibitseho” Arasubiza ati “Cyangwa njye nibitseho”. Josiane abaza umunyamakuru ati “Uwibitseho undi ni nde? . Umunyamakuru ati “Mwibikanyemo”, Josiane agira ati “Yego” [Abivuga aseka]. Umunyamakuru arongera ati “Sure”, Miss Josiane nawe ati “Sure”.

Umunyamakuru yabajije Miss Mwiseneza Josiane niba umusore bakundana abarizwa i Kigali, asubiza ko abarizwa i Kigali. Yavuze ko bari basanzwe baziranye bitari cyane ariko ko uwo muhungu yari asanzwe aziranye n’abavandimwe be cyane.

Miss Josiane avuga ko mbere na nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, uyu musore yihebeye yari asanzwe akurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi. Asabwe kugira icyo amubwira yagize ati “..Ubuse ndakamubwira koko ubwo naba nkabwiye abankurikiye kandi ari we ndi ku kabwira."

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza amusaba kugira icyo abwira umukunzi we, maze Miss Josiane agira ati “ Oya! Icyo namubwira nakimubwira ntabwo ari ngombwa ngo nkibwire abanyarwanda.” Yemeye ntagushidikanya ko akunda uwo musore, ati “Yego! Ndamukunda."

Miss Mwiseneza avuga ko ari mu rukundo n'umusore w'i Kigali akandi kanya akabihakana.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS MWISENEZA JOSIANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • LOVER5 years ago
    Yanababeshe kuko naje ndamukunda kandi nawe ndazi ko ankunda.
  • Mūhīrē kfeffa5 years ago
    Ni byiza cyane
  • MEREWENEZA Reponse5 years ago
    Hhh nibyiza yarisobanukiwe?!??!





Inyarwanda BACKGROUND