RFL
Kigali

Amabwiriza akakaye agenga abahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2019 10:17
0


Abategura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 bashyizeho amabwiriza akakaye akubiye mu ngingo esheshatu agomba gukurikizwa na buri mukobwa wese wiyemeje guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.



Miss Supranational Rwanda iri gutegurwa na kompanyi KS Ltd ikuriwe na Alphonse Nsengiyumva. Amajonjora y’ibanze yakozwe iminsi ibiri, yasize akanama nkemurampaka kemeje abakobwa 14 ba mbere bahatanira ikamba; biganjemo abahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Buri rushanwa ry’ubwiza umukobwa uryitabira aba agomba kwemera amategeko n’amabwiriza arigenga; hejuru y’ibyo anamenyeshwa ibyo atagomba gukora no kurengaho mu gihe cyose acyambaye ikamba.

Ibisabwa umukobwa wiyamamariza ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ni uko agomba gukomeza kuba umwizerwa mu mico no mu myifatire, ku buryo atasiga icyasha irushanwa, kuba nta mafoto y’urukozasoni ye agaragara hanze byazamubangamira igihe yatsinze irushanwa.

Uwiyamamaza ntabwo agomba guharabika abakemurampaka, abiyamamaza bagenzi be, abakozi ndetse n’undi uwari we wese ufite aho ahuriye n’irushanwa cyangwa se kwandika amagambo mabi asebya irushanwa. Uzabikora azakwa ibihembo byose yahawe ndetse ashyikirizwe n’inzego zigomba kumukurikirana.

Kugaragaza imico haba imbere mu irushanwa ndetse na nyuma y’irushanwa bishobora gutuma udakomeza inshingano zawe nk’uwiyamamaza. Urushanwa agomba kurangwa n’imico myiza haba mu irushanwa rya hano mu Rwanda ndetse n’igihe azaba yegukanye ikamba ahagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ndetse mu bihe byose.

Uwiyandikisha agomba gusinya ko azubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga irushanwa. Utabikoze ntabwo yemererwa gukomeza irushanwa. Ku bijyanye no kwica amategeko ndetse n’amabwiriza y’irushanwa, bizakemurwa n’umuyobozi wa Miss Supranational Rwanda. Uwiyandikisha agomba gukurikiza ibisabwa byose kuko byashyiriweho we na bagenzi be.

Igihe uwegukanye ikamba atazasinyira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga irushanwa, ibihembo byose bizahabwa igisonga cya mbere. Inshingano za Nyampinga wa Miss Supranational zizatangira amaze kwegukana ikamba zirangire nyuma y’umwaka hatowe ugomba kumusimbura.

Nyampinga yemerewe kugira ibindi bikorwa bye bimufitiye inyungu ariko ntago yemerewe gukoresha ibyangombwa bya Miss Supranational ndetse na KS Ltd muri ibyo bikorwa bye byihariye mu rwego rwo guha agaciro itegurwa ry’irushanwa.

Abakobwa batanu muri 14 bemerewe gukomeza muri Miss Supranational Rwanda 2019. abazahatana bose bazaba ari 20, hasigaye gutora abandi 6

Nyampinga uzaba wegukanye ikamba agomba kwemera kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational International rya 2019 rizabera muri Poland ndetse no kuzambika ikamba uzamusimbura mu mwaka uzakurikira. Ingendo ndetse n’ibindi by’agaciro uwegukanye ikamba azakenera bizishyurwa n’abateguye irushanwa.

Amasezerano yose, ibijyanye n’amafaranga ndetse n’ibihembo bizatangwa n’abafatanyabikorwa ndetse na Miss Supranational Rwanda ubwayo biciye muri KS Ltd, inkunga zose zizashyirwa mu kigega cya Miss Supranational Rwanda mu gutegura irushanwa.

Mu bijyanye no kwamamaza no kumenyekanisha umukobwa wiyamamaza agomba guha uburenganzira Miss Supranational Rwanda bwo gukoresha izina rye, ijwi, imyirondoro ye n’ibindi. Ibi bikifashishwa mu gihe cyo kumenyekanisha birushijeho irushanwa. Uyu mukobwa kandi agomba kwemerera kompanyi ya KS Ltd gukoresha ibimuranga mu itangwa ry’amakuru cyangwa gushyira izina rye ku birango byamamaza irushanwa.

Umukobwa wiyamamaza yemerewe gushyigikirwa n’abo mu muryango we mu gihe cy’irushanwa bitabangamiye abandi. Bavuga ko abatabashije kubahiriza ibi basabwa basohorwa ahabereye irushanwa ntibasubizwe amafaranga yo kwinjira. Uwikuye mu irushanwa agomba gusubiza ibihembo n’amashimwe yahawe. Uwegukanye ikamba iyo atabashije gukomeza, inshingano zihabwa igisonga cya mbere.

Abandi bakobwa icyenda bahawe itike yo gukomeza muri Miss Supranational Rwanda 2019

Soma: Abategura Miss Supranational basabye binginga Ange Kagame kuzitabira umunsi wa nyuma w'irushanwa

-Miss Umunyana Shanitah mu bakobwa icyenda 9 bemerewe guhatanira ikamba muri Miss Supranational Rwanda

-Miss Umutoniwase Anastasie mu batsinze ijonjora rya Miss rya Miss Supranational Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND