RFL
Kigali

Amb. Olivier Nduhungirehe yakebuye Aline Gahongayire wishongoye ku itangazamakuru ryo mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/04/2019 11:52
7


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yakebuye Aline Gahongayire wishongoye ku itangazamakuru, amwibutsa ko Isango Star n’andi ma Radio yo mu Rwanda amurutira kure VOA uyu muhanzikazi yatangarije 'Divorce' ye.



Umuhanzikandi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo 'Ndanyuzwe', aherutse kuvugira mu gikorwa cyiswe "Because there is hope" ko atari kuvugira 'Divorce' ye na Gahima Gabriel mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko ritari ku rwego rwe.

Aline Gahongayire yavuze ko yagombaga kubivugira imahanga kuri VOA, akanyurwa no kubona itangazamakuru ry’iwabo rivuga ko ari amakuru ricyesha igitangazamakuru mpuzamahanga. Ni ibintu bitakiriwe neza na benshi bazi akamaro k’itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Hari abariye karungu baramwanjama, bavuga ko atagasuzuguye itangazamakuru ryo mu Rwanda mu gihe ryagize uruhare mu gutuma amenyekana birushijeho ndetse ko itangazamakuru yishongoyeho rifite uruhare mu gusana umuryango nyarwanda no mu rugendo rw’iterambere.

Soma:Aline Gahongayire yishongoye ku itangazamakuru ryo mu Rwanda avuga ko ritari ku rwego rwe.

Aline Gahongayire yavuze ko ibye n’umugabo we atari kubivugira kuri Radio Isango Star kuko umunyamakuru umubaza bagomba kuba bari ku rwego rumwe. Yaragize ati: "Hanyuma bakambaza ngo ‘nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa?’ nsigaje umunota umwe muwumpe. Gute ntarongorwa se? nabibajijwe hehe (ahamagara uwitwa Desire)…Voice of America….Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine! I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi mu rwego rumwe."

Mu butumwa Amb.Nduhungirehe yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook buherekeje n’ifoto ya Aline Gahongayire ndetse n'inkuru ya INYARWANDA.com ivuga uburyo urugaga rw'abanyamakuru b'imyidagaduro mu Rwanda bamaganye ibyatangajwe na Aline Gahongayire, Amb. Nduhungirehe yabwiye Gahongayire ko Radio Isango Star ari ‘Radio nziza ibereye abanyarwanda bose.’


Amb.Nduhingirehe yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rimurutira iryo mu mahanga.

Yamubwiye ko muri Werurwe 2019 kuri Radio Isango Star yumvikanira kuri 91.5 FM yahakoreye ikiganiro cyiza cyari giteguwe kinyamwuga, gicukumbuye kivuga ku banyarwanda bahohoterwa mu gihugu cya Uganda. Avuga ko mu mirimo ashinzwe ya buri munsi akorana bya hafi n’itangazamakuru ryo mu Rwanda kandi ko biri mu bimushimisha.

Yagize ati “Isango Star ni Radio nziza ibereyeho abanyarwanda bose. Mu kwezi gushize nagiriye ikiganiro cyiza kiri Isango Star TV, cyerekeye abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda. Icyo kiganiro cyari giteguye kinyamwuga, kandi gicukumbuye. Mu mirimo nshinzwe, nagiranye kandi ibiganiro n'ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, kandi narabyishimiye miri rusange."

Amb.Nduhungirehe yakomeje abwira Aline Gahongayire ko Isango Star n’andi ma Radiyo akorera mu Rwanda amurutira kure VOA, BBC, France 24, Al Jazeera n’ibindi binyamakuru byo hanze y'u Rwanda. Yashimangiye ko Radio na Televiziyo byo mu Rwanda ‘biri ku rwego rwa buri munyarwanda’.

Yagize ati “ Isango Star rero, ndetse n'andi ma Radios y'u Rwanda, bindutira kure VOA, BBC, France 24, Al Jazeera n'ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga. Radio na TV byo mu Rwanda biri ku rwego rwa buri munyarwanda, uko yaba ateye kose, uko yaba asa kose,” Avuga ko nk’umukozi w'Imana n'umukirisitu bagomba kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nk'uko Bibiliya ibibigisha.

Soma: Urugaga rw'abanyamakuru b'imyidagaduro mu Rwanda bamaganye Aline Gahongayire


Aline Gahongayire avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ku rwego rwe

Ubutumwa bwa Amb.Nduhungirehe bwatanzweho ibitekerezo byinshi. Uwitwa Micomyiza yibajije niba Gahongayire abaye Mayor hari igitangazamakuru cyo ku isi yakwemera kuvugana nacyo. Yagize ati “ Minister kuba mwe mujya mwemera kuvugana n'itangazamakuru ryo mu Rwanda icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko mworoheje. Ariko se uriya abaye nka Mayor hari igitangazamakuru cyo mu isi yakwemera kuvugisha? Ntacyaba kiri ku rwego rwe. Byose byaba biciriritse.”

Real Unclemorris, yagize ati “ Njyewe nsanga divorce kuvugirwa kw'isango Star cyangwa VOA bitayibuza kuba Divorce!! Uku ni uguhungabana kutabonye umuganga uvura uyu munyarwandakazi.” Etienne Gatanazi, yagize ati “Nyakubahwa Ministre Olivier Nduhungirehe, ku bufatanye n'abandi baminisitiri (wenda uw'ubuzima), nta kuntu abantu bamwe na bamwe mwazajya mubashakira ubuvuzi bwihariye? Aha ndavuga ubujyanama. Jye nabonye atari ukwishyira hejuru comme tel. Quelque chose cloche quelque part.”

Muheto Fred, ati “Nyakubahwa uri umuntu w’umugabo kbsa ahubwo se iyo Radio avuga yatangarijeho iyo nkuru ye, iyo nkuru yubatse abanyarwanda bangahe gutangaza ko watandukanye n’umugabo ibyo ni byo yirata uruzi iyo avuga ko afite uruganda rwa Made Rwanda.” Christophe Hitayezu,ati “ Si byiza na gato kwishyira hejuru n'ubwo waba utabyitirira umurimo w'Imana. Gusa biriya bishobora no kuba ari ingaruka akomora mu bibazo by'ubuzima avuga yahuye na byo. Ariko kandi ntibyaba urwitwazo, n'ubwo byaba ari ihungabana akomora muri ibyo bibazo yafashwa kubona inzobere zimufasha kugaruka mu murongo.”

Ubutumwa bwa Amb.Nduhungirehe abwira Aline Gahongayire.

Ubutumwa Amb. Nduhungirehe yanyujije kuri Twitter


KANDA HANO WUMVE UKO ALINE GAHONGAYIRE YISHONGOYE KU ITANGAZAMAKURU RYO MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniraho5 years ago
    Byaba byiza mwubashye igitekerezo cya buri wese muhereye ku cya Aline Gahongayire, Kuba yaravuze ko yahiseho VOA ntabwo agomba kubizira. Nduhungirehe na we kuba akunda Isango akanga VOA, BBC, RFI n'izindi na we ni uburenganzira bwe. Umuntu ashyira urushinge aho ashaka. Abanyamakuru na bo batangiye kwamagana Gahongayire bavuga ko ari bo bamuzamuye, nibirinde kumucunaguza, buri wese arebe niba koko VOA iri ku rwego rumwe n'itangazamakuru rya hano iwacu. Iyo ni yo diversite kuko ntitwakunda bimwe. Ushobora kunkundisha ibyo ukunda ariko ntiwabimpatira. Nanjye kandi sinagutsindagira ibitakurimo. Bitabaye ibyo twazisanga tugendera kuri za mvugo zidahurizwaho "kiliziya ni......, banki ni......, ishyaka ni......ikipe ni........", gute se?????
  • Ange5 years ago
    Wowe maniriho umenya utazi nibyabaye.ntawumubujije kumva VOA ariko ntanuwamushyigikira.mukwishongora kubindi bitangaza makuru srt ibyiwacu
  • Bigombaguhinduka5 years ago
    Nduhungirehe,ujye wibuka ko uri role mdel yacu nkabanyarwanda,iyo utanga igitekerezo cyenyegeza umuriro kuri aline ntago aribyo.nonese ko ubwo itangazamakuru ryo murwanda ryamwatakaga utarikebuye!mureke gushyira pressure kuri aline ntanka yaciye amabere.reba ejobundi wowe ambasador ukuntu wenyegeje kuri rayon sport.jya utubabarira ushyiremo imiyaga.turakubaha ariko showbiz ntukayitindeho .be a good politician like our president dukukunda Bigomba guhinduka
  • Murisa maurice5 years ago
    Uko mbibona ni uko nyuma yibyagiye biba kuri aline gahongayire byose bishobora kuba byaramusigiye ihungabana, none rero icyari gikwiye si uku mutererana ngo mwumve ko yaciye inka amabere ahubwo nibwo axyeneye aba muba hafi bakamuganiriza , kuko ngewe ndumva , rimwe na rimwe hari ibintu biba mu buzima bwa muntu , ubwonko bukananirwa kubyakira bikaba byatera umuntu guhinduka mu mitekerereze ariko rero bitavuze ko akwiye guhabwa akato. Ahubwo tumufashe kongera kuba mu buzima yahozemo.
  • nduwimfura claude5 years ago
    gahungayire akwiriye gusababa imbabazi kuko ntamu kritso yitwara nkuko kand nanjye birambabaje kwer
  • ndengera5 years ago
    Ndashaka kubwira abavuga ko nduhungirehe adakwiye ujya mumyidagaduro ndagirango mbabwireko nkakintu nakimwe kitari politic noneho gusebya itangazamakuru ryigihugu!ntanubwo arugusebya itangazamakuru gusa ahubwo nugusebya igihugu kandi ntibikwiye kwihanganirwa nagato uwo gahongayire yatangiriye kurizo BBC avuga?yageze kuki gituma yibagirwa aho yavuye?utazi iyava ntamenya iyajya ntibikwiyeko umuntu yagera kuribyinshi akibagirwa isoko,kandi umurengwe usiga inzara
  • mc matatajado5 years ago
    uy'umubyeyi yagakwiye kumenya ko ako isi iteruye kataremera akamenya aho itangaza makuru ryakuye mwiseneza josianne nawa Mugabo bakoreye ubukwe bakamwubakira bakamugurira moto nibindi ikindi yego numugore wigishongore ariko kandi kigashamaje nka Gicanda kuko nawe yatabarutse ntamanegu amurazweho Ngahongayire Aline ubundi uranyubaka ariko video yawe wishongora ngo utegereje umugabo harya ngo umeze gute?ese mama ,urumva umugabo aricyo ubura koko mubuzima.inama yajye nkumuntu usenga dohokera abanyarwanda usabe imbabazi





Inyarwanda BACKGROUND